skol
fortebet

Mexique: Umugabo yiyahuye asimbutse ikiraro nyuma yo kwirukanwa muri USA

Yanditswe: Wednesday 22, Feb 2017

Sponsored Ad

Umugabo ukomoka mu gihugu cya Mexique yasimbutse ikiraro kinini arapfa nyuma y’uko ahambirijwe akavanywa muri leta zunze ubumwe za Amerika.
Guadalupe Olivas Valencia w’imyaka 45 y’amavuko, yiyahuye asimbutse ikiraro nyuma y’isaha imwe agejejwe iwabo muri Mexique avuye muri Amerika.
BBC ivuga ko uyu mugabo yari inshuro ya gatatu yirukanywe muri Amerika, yumvikanye mu ijwi rirenga avuga ko yarenganyijwe atashakaga gusubira iwabo mu gihugu cy’amavuko cyane ko ngo yahavuye ahareba.
Nyuma yo (...)

Iki nicyo kiraro uyu mugabo yasimbutse

Nyuma yo gusimbuka ikiraro, yabonye ubutabazi bwihuse ariko agezwa kwa muganga yashizemo umwuka. Ibi bibaye nyuma y’uko ubutegetsi bwa Perezida Donald Trump bushyizeho itegeko rikumira abimukira batuye muri Amerika badafite ibyangombwa.

Leta ya Donald Trump inavuga ko yatangiye gushaka uko yakubaka urukuta ruyitandukanya na Mexique.

Yiyahuriye ku kiraro kiri hagati y’umupaka ugabanya ibihugu byombi ni ukuvuga ugabanya umujyi wa San Diego muri USA na Tijuana muri Mexique.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa