skol
fortebet

Micheal yaguye igihumure arapfa nyuma yo gutsinda irushanwa ryo kunywa inzoga

Yanditswe: Thursday 10, Oct 2019

Sponsored Ad

skol

Umugabo w’imyaka 37 y’amavuko, yaguye igihumure arapfa nyuma yo gutsinda irushanwa ryo kunywa inzoga izwi nka chang’aa ryaberaga i Busia ho mu gihugu cya Kenya.

Sponsored Ad

Uyu mugabo witwa Michael Ouma, akomoka mu gace ka Matayos.

Amakuru avuga ko yashizemo umwuka nyuma yo kwirenza ibirahure bitatu bya chang’aa, ariko yabanje kwitura hasi. Yahuye n’iri sanganya mu gihe yari yamaze gutangazwa nk’uwatsinze iri rushanwa ryo guhitamo umunywi mwiza kurusha abandi.

Akitura hasi bagenzi be bakoze ibishoboka byose nko bamwihutane kwa muganga, gusa yitaba Imana mbere yo kugezwa ku bitaro bya Busia.

Abaganga ntabwo baremeza neza icyaba cyishe Ouma, gusa birakekwa ko yahitanwe no kubura amazi mu mubiri bigizwemo uruhare na ziriya nzoga.

Jackline Nabwire, nyina wa Nyakwigendera, yavuze ko umuhungu we yari yavuye mu rugo mu gitondo cy’ejo ku wa gatatu ari kumwe n’incuti ze, bikarangira bagiye muri ririya rushanwa ngo ryari ryatewe inkunga n’umwe mu ncuti zabo w’umukire.

Ishimwe ku wagombaga kwegukana ririya rushanwa ryari uguhabwa izindi nzoga z’inyongera.

Nabwire yavuze kandi ko umuhungu we yari yarabaswe n’inzoga, ku buryo zari zaranatumye atandukana n’umugore we.

Nyakwigendera Ouma yasize umugore n’abana bane.

Si ubwa mbere muri Kenya havuzwe inkuru y’uwaguye mu irushanwa ryo kunywa inzoga. Urugero nko muri Nyakanga 2018, umugabo witwa Mufutu Nyongesa yahitanwe na zo ubwo yari ari kurushanwa kuzinwa mu gace ka Malava.

Mafutu w’imyaka 25 y’amavuko, byavuzwe ko yishwe n’inzoga nyuma yo kuzinwa ku bwinshi nyamara nta kintu yari yariye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa