skol
fortebet

Mukerarugendo yaciye ibintu kubera kwifotoreza muri pariki afashe udusabo tw’intanga tw’urusamagwe [AMAFOTO]

Yanditswe: Tuesday 01, Sep 2020

featured-image

Sponsored Ad

Mukerarugendo w’umukobwa witwa Waraschaya Akkarachaiyapas yaciye ibintu hirya no hino ubwo yifotozaga afashe udusabo tw’intanga [testicles] tw’urusamagwe mu cyanya cy’inyamaswa cya Tiger Kingdom Zoo ahitwa Chiang Mai muri Thailand.

Sponsored Ad

Ibyanya by’inyamaswa bisurwa n’abantu muri Thailand byanenzwe kuba biha ubwisanzure bukabije ba mukerarugendo kugeza ubwo bifotoza bafashe ibice by’umubiri by’inyamaswa.

Uyu mugore yifotoye selfie ari kumwe n’iyi nyamaswa y’inkazi aho yarengereye afata imyinya yiyubashye yayo iri hagati y’amaguru yayo.

Abaturage bo muri aka gace ko mu majyaruguru ya Thailand barakariye uyu mugore aho bamushinje gusebya cyane uru rusamagwe.

Umwe mu baturage yagize ati “Ibi n’agasuzuguro.Ntabwo urusamagwe rwaguhaye uburenganzira bwo gufata imyanya yayo y’ibanga.Nta burenganzira bwo kubikora wari ufite.”

Undi yagize ati “Ibi biteje akaga.Iyo uru rusamagwe rurakara rwari kumwivugana.”

Abandi bavuze ko bababajwe nuko utu dusabo tw’intanga tw’uru rusamagwe twashyizwe ku mbuga nkoranyambaga bidakwiriye.

Nyuma yo kumva uburakari bw’abaturage,umuyobozi w’abarinzi b’iyi pariki, Pirom Cahntama,yavuze kuwa 29 Kanama 2020 ko bigisha abashyitsi babo ko bakwiriye kubaha inyamaswa.

Pirom yagize ati “Ntabwo twemerera abakerarugendo gufata udusabo tw’intanga tw’ibisamagwe ariko tubemerera gukora ku nyamaswa igihe cyose abacunga umutekano bahari.Kuva ubu tugiye kubuza abakerarugendo gufata ku myanya y’ibanga y’inyamaswa.”

JPEG



Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa