skol
fortebet

Myugariro wo mu Bwongereza ari mu mazi abira kubera gukanda udusabo tw’intanga twa mugenzi we

Yanditswe: Sunday 22, Nov 2020

Sponsored Ad

Myugariro witwa Darnell Fisher w’ikipe ya Preston North End ari gukurikiranwa na FA nyuma yo gukanda udusabo tw’intanga [amabya] twa mugenzi we ukinira Sheffield Wednesday witwa Callum Paterson.

Sponsored Ad

Uyu myugariro yaciye ibintu hirya no hino nyuma yo kugaragara ku mashusho inshuro 2 zose ari gukanda amabya ya mugenzi we bari bahanganye.

Ubwo aba bombi bari bahanganiye mu rubuga rw’amahina hagiye guterwa koloneri,Darnell Fisher yegereye rutahizamu Paterson amufata amabya arayakanda.

Uyu rutahizamu yatunguwe nibyo mugenzi we yarimo kumukorera niko kumwiyaka ndetse agerageza kureba niba hari abandi babibonye.

Umutoza Tony Pulis utoza Sheffield Wednesday yagize ati “Ntabyo nabonye ariko ndabizi neza ko kubera imbuga nkoranyambaga,uriya mukinnyi ari mu mazi abira niba yabikoze.”

Ibi bibaye nyuma y’aho mu minsi ishize umukinnyi wa Rugby w’Umwongereza yahagaritswe ibyumweru 10 azira gukurura ubugabo bwa mugenzi we bari bahanganye.

Ubwo umukinnyi Tom Barkhuizen mugenzi wa Darnell yabazwaga kuri iki kibazo yagize ati “Darnell n’umukinnyi mwiza w’amabya.

Bamwe mu bafana barakajwe bikomeye nibyo uyu Darnell yakoze aho umwe yagize ati “Imyitwarire nk’iriya ntabwo ikwiriye kwihanganirwa hose.yaba aho bategera ibinyabiziga,ku muhanda,mu mikino n’ahandi.

Akwiriye gufatirwa ibihano gusa ndumva ko kiriya gikorwa gishobora gufatwa nk’urwenya. Biteye isoni”

Umukino waraye urangiye Sheffield Wednesday itsinzwe na Preston igitego 1-0 cya Tom Barkhuizen.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa