skol
fortebet

Ndayitegeye n’umukunzi we ufite ubumuga bw’ubugufi unamurusha imyaka 20 basezeranye imbere y’Imana muri ADEPR[AMAFOTO]

Yanditswe: Sunday 13, Jan 2019

Sponsored Ad

skol

Ndayitegeye Aaron yasezeranye imbere y’Imana na Mukeshimana Josée bahamije isezerano ry’umubano wabo imbere y’Imana mu rusengero rwa ADEPR Paruwasi ya Taba mu Karere ka Huye, ubukwe bwabo butangarirwa na benshi kubera ikinyuranyo kiri hagati y’imyaka yabo ndetse n’uburebure bwabo.

Sponsored Ad

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 12 Mutarama 2019, Ndayitegeye aherekejwe n’umuryango we basabye Mukeshimana Josée mu birori by’ubukwe bwa Kinyarwanda byabereye ku nzu Ndangamurage y’u Rwanda iri mu Mujyi wa Huye.

Nyuma yo gusaba no gukwa, abageni bahise bajya guhamya isezerano ryabo imbere y’Imana mu rusengero rwa ADEPR Paruwasi ya Taba. Basezeranye imbere y’abakirisito bamanitse ikiganza barahira imbere y’Imana ko bazabana akaramata.

Kimwe mu byatumye ubu bukwe burangaza benshi kandi bakabitangarira, ni uburyo Ndayitegeye ari asumba bikabije umufasha we Mukeshimana kuko ari mugufi cyane.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa