skol
fortebet

Nigeria: Umuhungu n’umukobwa bashyingiranwe nyuma y’amezi 6 bahuriye kuri Facebook [AMAFOTO]

Yanditswe: Tuesday 26, Nov 2019

Sponsored Ad

Umusore ninkumi bo mu gihugu cya Nigeria bavuzwe cyane mu binyamakuru nyuma y’aho bakoze ubukwe nyuma y’amezi 6 bahuriye kuri Facebook umubano wabo ugatangira ubwo.

Sponsored Ad

Kuwa 10 Ugushyingo nibwo inshuti n’imiryango y’aba bombi yateranye itaha ubukwe bw’aba bombi bakundaniye kuri Facebook urukundo rwabo rukabaviramo gushyingiranwa nyuma y’amezi 6 gusa.

Umugeni witwa Lorritha Ezekiel Olorunda niwe wabwiye abamutahiye ubukwe ko yakundaniye n’uyu mugabo we kuri Facebok bamenyaniyeho birangira amusabye ko barushinga n’Imana ibiha umugisha.

Uyu mugore yavuze ko urukundo rwabo rwakomwe mu nkokora n’uko batabonanaga kuko ngo umwe yari atuye kure cyane y’undi.Umugabo yari atuye muri Leta ya Ondo mu gihe umugore yari atuye muri Leta yitwa Abia zose zo muri Nigeria.

Aba bombi bemeje ko ababyeyi batigeze barwanya ubukwe bwabo ahubwo biyemeje kubashyigikira.



Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa