skol
fortebet

Nigeria: Umugore yabyaye abana 4 nyuma y’imyaka 7 yari amaze asenga cyane yarabuze urubyaro

Yanditswe: Sunday 12, May 2019

Sponsored Ad

Umugore witwa Manji Sebatian Pyokalam n’umugabo we Sebastian bari mu byishimo byinshi kubera kubyara abana 4 nyuma y’imyaka irindwi bari bamaze basenga cyane basaba Imana ngo ibahe umwana.

Sponsored Ad

Uyu muryango utuye mu ntara yitwa plateau,barashyingiranywe bategereza umwana baraheba,imyaka iragenda igera kuri irindwi nta mwana.

Nyuma y’igihe kirekire basenga,uyu muryango wagize umugisha mu mwaka wa 2018,umugore aratwita,yibaruka abana 4 kuwa 09 Gashyantare 2019.uyu mugore yabyaye abahungu 2 n’abakobwa 2.

Uyu muryango washimishije benshi nyuma yo kubyara aba bana 4,bituma benshi bemeza ko Imana yabahaye abana bose bagombaga kuba barabyaye muri iyi myaka 7 yose.

Aba bana b’uyu muryango bakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga zo hirya no hino ku isi no mu binyamakuru.

Uyu mugore ufite akazi mu ntara yabo ya Plateau yavuze ko inda y’aba bana itamugoye ariko yatumye akunda kurya cyane mu gihe umugabo we yatangaje ko yishimye kuba yabaye papa w’abana nyuma y’imyaka 7 ashatse.


Ibitekerezo

  • Waooooooooooo Imana isubiriza igihe rwose peee kangd nubwo yatinda irasohoza

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa