skol
fortebet

Nigeria: Umusore yariye umutima w’umukunzi we abisabwe n’umupasiteri kugira ngo abe umukire

Yanditswe: Tuesday 07, Jan 2020

Sponsored Ad

Umusore ukomoka ahitwa Ikoyi-Ile muri Nigeria witwa Owolabi Adeeko w’imyaka 23, yemeye ko yishe umukunzi we witwa Daley-Oladele w’imyaka 22,arangije amukuramo umutima awusangira na nyina.

Sponsored Ad

Uyu musore yiyemereye ko yishe uyu mukunzi we abisabwe n’umupasiteri kugira ngo abe igitambo cy’abakurambere nabo bamuhe ubukire.

Adeeko yavuze ko yakubise umukunzi we inyundo mu mutwe bari ku rusengero,we na nyina Bola w’imyaka 46 bateka ibice by’umubiri we birimo umutima n’amabere ye barabirya.

Uyu musore yavuze ko yabwiwe n’uyu mupfumu ko azabona ubukire ariko ngo nyuma yo kumwica ntabwo yigeze abona.

Yagize ati “Nta mafaranga twabonye.Ibintu ntabwo byagenze neza.Ubucuruzi bwa mama ntabwo bwateye imbere nkuko twari tubyiteze.Amafaranga y’imyuka mibi ntabwo akora.”

Adeeko na nyina bahise batabwa muri yombi nkuko abaturanyi babo babibwiye abanyamakuru.

Umupasiteri ukekwaho kwica abantu akabateka ndetse wasabye uyu musore kwica umukunzi we nawe yahise atabwa muri yombi.

Adeeko wari urangije amashuli yabwiye ikinyamakuru Punch ati “Ndicuza cyane kuba naragiriye nabi umukunzi wanjye.Kuva namwica ntabwo ndamererwa neza.

Nyina wa Adeeko we yavuze ko atazi iby’urupfu rwa Daley-Oladele ndetse ngo yari aziko ari kurya inyama z’ihene nyuma ngo yaje kuruka.


Uyu mukobwa niwe wishwe n’umukunzi we

Ibitekerezo

  • Mwibuke wa pastor w’i Mombasa wishe umugore we mu rusengero rwabo amuhora amafaranga.
    Abanyamadini b’iki gihe,usanga ari ba Gafaranga.Yesu n’Abigishwa be wabarwigaga nuko bose bajyaga mu nzira bakabwiriza ijambo ry’Imana kandi ku buntu.Amadini y’iki gihe arangwa no kuguma mu nsengero,bagacuranga,bagasaba amafaranga abayoboke.Bigatuma abakuru b’amadini babona Umushahara wa buri kwezi,ndetse benshi bikabakiza.Pastor akababwira ko akeneye imodoka bakayigura,nyamara umuyoboke we yarwara bati “reka tugusengere”. Icyacumi bitwaza,cyari kigenewe gusa ubwoko bwo muli Israel bwitwaga Abalewi kubera ko nta masambu Imana yabahaye nkuko Kubara 18:24 havuga.Yesu n’Abigishwa be,nta n’umwe wafataga umushahara wa buri kwezi.Ahubwo bafatanyaga umurimo wo kubwiriza no kwikorera bakitunga.Soma urugero rwa Pawulo muli Ibyakozwe 20:33.Yesu yasize adusabye gukorera Imana ku buntu nkuko Matayo 10:8 havuga.Abantu mbona babikurikiza,ni abayehova gusa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa