skol
fortebet

Padiri yafashwe amaze gukuramo ipantalo agiye gusambanya umugore w’abandi

Yanditswe: Friday 07, Feb 2020

Sponsored Ad

Umupadiri wo muri Kenya witwa Wesonga Maloba wa Gatundu Parish yafashwe amaze gukuramo ipantalo mu rugo rw’abandi agiye gusambanya umugore witwa Susan Kivuva.

Sponsored Ad

Kuwa gatatu w’iki cyumweru nibwo uyu mupadiri wari warenzwe n’irari yafashwe n’umugabo witwa Thomas Kimeu Mulwa mu gace kitwa Makueni agiye kumusambanyiriza umugore.

Mulwa usanzwe ari umucuruzi yageze mu rugo rwe mu gitondo saa kumi z’igicuku asanga uyu mupadiri yamusimbuye mu rugo.

Mulwa yageze mu rugo rwe mu gitondo ahasanga imodoka atazi,abajije umukozi amubwira ko ari iya padiri.

Uyu mugabo yahise ahamagara umugore we ngo aze amufungurire arabyanga niko gufata imbunda yari afite arasa amapine 4 y’iyi modoka umwuka uvamo.

Ikinyamakuru Nairobinews kivuga ko polisi y’ahitwa Kathonzweni yahise itabara uyu Mulwa atararasa uyu mupadiri cyane ko aribyo yashakaga.

Uyu mugabo yambuwe iyi mbunda,magazine 2 zarimo ubusa n’amasasu 13 yari afite ashaka kuyarasa uyu padiri yari afatiye mu rugo rwe.Iki kibazo kiracyakorwaho iperereza nkuko komanda wa police ya Makueni, Joseph Napeiyian yabitangaje.

Ibitekerezo

  • Kuba muli Gatolika abapadiri n’abasenyeri bakora icyaha cy’ubusambanyi,biterwa nuko birengagiza itegeko ry’imana rivuga ko “Niba unaniwe kwifata ugomba kurongora”.Byisomere muli 1 Abakorinto 7:9. Nubwo Gatolika ivuga ko Petero ari Paapa wa mbere , ntabwo aribyo kuko Bible ivuga ko Petero yali afite umugore.Byisomere muli Matayo 8:14.Abapadiri ibihumbi n’ibihumbi ku isi baregwa gusambanya abana n’abagore.Muribuka Abasenyeri 34 bo muli Chili bose baherutse kwegura kubera ubusambanyi.Cyangwa Cardinal George PELL wo muli Australia,Vatican’s number 3 (Vatican’s Secretary of Finances).Ashinjwa ubusambanyi n’abantu 50 yabikoreye.Abenshi bahoze ari Choir Boys.Urukiko rwamukatiye imyaka 6 y’igifungo,le 13/03/2019.Utibagiwe na Cardinal Donald WUERL hamwe n’uwo yasimbuye,Cardinal Theodore Edgar Mc CARRICK,bombi bayoboye Archdiocese ya Washington DC. Nabo bashinjwa ubusambanyi.Cardinal Philippe BARBARIN,Archbishop wa LYON,yakatiwe amezi 6 y’igifungo,le 06/03/2019 kubera ubusambanyi.

    Ewe ntibizoroha, bajya bareka bagashaka arko

    Ubundi gushaka sibyo bibuza gusambana. Abavuga ko Kiliziya gatolika yakagombye kwemerera abapadiri gushaka ngo kuba batabyemerewe nibyo bibatera irari mukwiye kwibuka ibi:
    1. Ntawe ujya mu gipadiri ku gahato, kandi ugiyemo aba azi ayo mabwiriza akayiyemerera ubwe. akiyemeza kutazashaka.
    2. Nta muryango utagira ikigoryi. Si bo ba mbere bagira amasezerano runaka nta gahato bakayarengaho. Kandi siko bose babikora kuko harimo ab’inyangamugayo bakomera ku isezerano ryabo, bitavuga ko imibiri yabo yaba ifite ikibazo, ahubwo baba intwari.
    3. Ni bangahe mu bagabo, mu bashatse bemerewe kugira umugore, bakanihitiramo uwo bakunze bagasezerana nawe nta gahato ko batazamuca inyuma nyamara si ukubikora bakarusha mbere batarashaka?
    4. Ni bangahe mu ba pasteurs n’abandi banyamadini bakora uwo murimo w’ivugabutumwa bw’Imana ariko bafatwa kenshi basambanye, ugasanga abafashwe berekana ko hari n’abandi babikora baba batafashwe, ariko kandi bakabikora bo bemerewe gushaka!?
    5. Uko uwo padiri yasambana, ni nk’uko uwubatse yata urugo rwe akajya gusambana! Ese uwubatse we asambana yabuze iki?
    MUJYE MUSHUNGURA NTIMUGAHUZE IBIDAHUYE!

    NONEBARAMUFUNZESEPADIR

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa