skol
fortebet

Papa yasomye umubikira ibyishimo biramurenga yitera hejuru [AMAFOTO]

Yanditswe: Thursday 09, Jan 2020

Sponsored Ad

Umubikira yasomwe ku itama na Papa Francis kuri uyu wa Gatatu taliki ya 08 Mutarama 2020 ibyishimo birenga uyu mugore yitera hejuru avuza induru abari aho bifata ku munwa.

Sponsored Ad

Ubwo uyu mushumba wa Kiliziya Gatulika ku Isi, Papa Francis, yarimo atembera asuhuza abantu mu cyumba ahuriramo n’abantu ibihumbi rimwe mu cyumweru, umwe mu babikira bari mu bantu yamusabye ko yamusoma arabimwemerera gusa amusaba ko atamuruma.

Uyu mubikira yabonye papa yinjiye mu nzu iba yuzuyemo abantu ibihumbi bamutegereje I Vatican,ahita arambura amaboko arasakuza cyane ati “Bacio, Papa!” bisobanura ngo “akabizu papa”,uyu mushumba wa kiliziya gatolika ahita amusubiza ati “oh,ariko ntundume.ndagusoma ariko ugume utuje.Ntundume!”.uyu mugore yahise amusubiza ati “si” bisobanura “yego”.

Papa yahise yegera uyu mugore amusoma ku itama ry’iburyo ariko ibyakurikiyeho nibyo byateye benshi akumiro.

Mu mashusho yakwirakwijwe ku isi yose na Reuters,uyu mugore yagaragaye ari gusimbukira mu kirere ndetse avuza induru nyuma y’aho papa yari amaze kumusoma ku itama agira ati “Grazie, Papa” (Thank you, Pope).

Papa Francis akunze kwisanzura ku bantu cyane ndetse mu minsi ishize yahuye n’uruva gusenya ubwo umwe mu bagore yamufataga ikiganza akanga kumurekura, birangira amukubise urushyi aranamwiyaka ku ngufu yarakaye.



Ibitekerezo

  • Nta gikuba cyacitse,kubera ko yamusomye ku itama gusa.Niko benshi basuhuzanya ku isi yose.Aba Paapa benshi ku isi batunze abagore n’abana rwihishwa cyangwa ku mugaragaro.Ndetse na Petero bavuga ko ariwe Paapa wa mbere yari afite umugore nkuko bible ivuga.Gusa ntabwo aribyo kubera ko ntaho bible ibivuga.Ni abantu babihimbye.Niyo mpamvu imana idusaba kugenzura niba ibyo batwigisha mu rwego rw’idini aribyo.Twasanga bidahuye na bible tukava muli iyo dini.

    Ariko ntimugakabye. Papa yakubise umugore urushyi hehe koko?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa