skol
fortebet

Pasiteri yafatiwe muri Hoteli amaze gukuramo ipantalo ngo asambanye umugore w’abandi

Yanditswe: Tuesday 14, Jan 2020

Sponsored Ad

Umupasiteri wo mu gihugu cya Ghana yafatiwe mu cyuho muri Hoteli imwe muri iki gihugu ubwo yari amaze gukuramo ipantalo ngo arongore umugore w’umwe mu bigisha bagenzi be bo mu itorero rye.

Sponsored Ad

Uyu mupasiteri usa n’uwatungiwe urutoki,yasohokanye n’uyu mugore w’abandi muri Hoteli, igihe amaze gukuramo ipantalo ngo atere akabariro aba aguwe gitumo n’abarimo umugore we ndetse n’umugabo w’uyu mugore yari agiye gusambanya.

Umugabo w’uyu mugore uzwi nka Agya Otu wari umukuru muri iri torero yababajwe no kubona uwo yafataga nk’umushumba we yari agiye kumurongorera umugore.

Pasiteri akimara kugubwa gitumo yahise apfukama hasi asaba imbabazi uyu Agya Out kubera iki cyaha yari agiye gukorera muri iyi hoteli.

Uyu mugabo utavuzwe amazina, yavuze ko nubwo ari pasiteri nawe afite inyama n’amaraso ko nawe akeneragutera akabariro nk’abandi bose.Pasiteri yavuze ko nkuko satani ugusha benshi nawe yamugushije.

Umugore w’uyu mupasiteri nawe wari mu itsinda ry’abamuguye gitumo nkuko amashusho yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga abigaragaza,yavuze ko atari ubwa mbere abonye umugabo we akururana n’uyu mugore cyane ko ngo yigeze kubafata bari kwandikirana iby’urukundo agasaba umugabo we ko asiba nimero y’iri habara ntabikore.

Ibitekerezo

  • Erega biterwa nuko aba pastors ari abantu bakomeye kandi bafite n’amafaranga bahabwa n’abayoboke babo.Ikindi kandi,abagore akenshi bagira integer nkeya.Ntitukishinge abiyita abakozi b’imana.Baba bagamije gushaka ifaranga nta kindi. Nubwo abantu millions and millions z’abantu bakora ubusambanyi mu rwego rwo kwishimisha,Imana yaturemye irabitubuza.Itwemerera kuryamana n’umuntu umwe gusa tuzabana binyuze mu mategeko.Ariko ntacyo bimaze kwishimisha akanya gato,hanyuma ukazabura ubuzima bw’iteka muli Paradizo kandi ntuzazuke ku Munsi w’Imperuka.Nukugira ibitekerezo bigufi cyane.It is a lack of wisdom.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa