skol
fortebet

Pasiteri yasambanyije umukobwa w’imyaka 12 nyuma yo kubeshya nyina ko agiye kumuvurira ku mugezi

Yanditswe: Tuesday 25, Jun 2019

Sponsored Ad

Umupasiteri w’imyaka 51 ukomoka muri Afurika y’Epfo yakoze amahano yamenyekanye ku isi yose ubwo yamburaga umwana w’umukobwa w’imyaka 12 nyina amubeshya ko agiye kumuvurira ku mugezi bahageze amusambanya ku ngufu.

Sponsored Ad

Uyu mupasiteri yafashe uyu mwana w’umukobwa wari urwaye, amujyana ahitwa Thabazimbi muri Limpopo muri Afurika y’Epfo abeshya ko agiye kumuvura,ahamugejeje ahita amukuramo imyenda atangira kumusambanya ku ngufu.

Nyina w’uyu mwana yatangiye kubunza imitima ubwo yategerezaga umukobwa we akamubura niko gusaba umugabo we ko yajya kumushaka.

Umuvugizi wa Polisi muri Afurika y’Epfo, Colonel Moatshe Ngoepe yavuze ko uyu mugabo yahuye n’umukobwa we yambaye ubusa hejuru ari gusaba ubufasha niko guhita avumbura ko uyu mupasiteri yamusambanyije ku ngufu.

Colonel Moatshe Ngoepe yagize ati “ Uyu mupasiteri yafunzwe kuwa 17 Kamena ubwo yageraga mu rugo rw’umukobwa yasambanyije saa kumi n’igice z’amanywa mu masengesho y’uruhererekane,abwira nyina ko umukobwa we arwaye agomba kumujyana akamuvurira ku mugezi wo hafi aho.

Nyuma yo kubona ko umwana we yatinze,umugore yabimenyesheje umugabo we,aza kubakurikira ku mugezi ahura n’umukobwa we yambaye ubusa hejuru asaba ubufasha kubera ko pasiteri yamufashe ku ngufu.”

Colonel Moatshe Ngoepe yavuze ko ibikorwa byo gufata ku ngufu abana bikwiriye kwamaganwa ndetse uyu mupasiteri yatawe muri yombi kugeza ubwo azagerezwa imbere y’urukiko.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa