skol
fortebet

Reba umugabo wa mbere ku isi watwite akabyara imfura y’umukobwa[AMAFOTO]

Yanditswe: Friday 04, Sep 2020

featured-image

Sponsored Ad

skol

Mu 2010 Thomas Beatie yinjiye mu gitabo ’World Guinness World Records’ cyandikwamo abakoze uduhigo twihariye ku Isi, nk’umugabo wa mbere ku Isi ufite umugore ushoboye kwibaruka.

Sponsored Ad

Mu busanzwe kumva ko umuntu w’igitsina gabo yibarutse ni inkuru itangaje cyane, bijyanye n’uko atari ibimenyerewe muri iyi Si. Nta wutatungurwa cyane mu gihe yakumva ngo i Nyabinoni cyangwa mu Biryogo haturuka inkuru ivuga ko hari umugabo wibarutse uruhinja.

Cyakora cyo n’ubwo bitangaje kumva ngo umugabo yabyaye ndetse bikaba bitanazwi kuri benshi, hari incuro byigeze kubaho mu mateka. Umugabo mu mateka wigeze kwibaruka nta wundi uretse uwitwaThomas Beatie.

Beatie yatangiye urugendo rwo kuva mu bugabo ajya mu mibereho ya kigore mu ntangiriro z’umwaka wa 1997, kugeza mu 2002 ubwo yabagwaga agashyirwamo imyanya myibarukiro y’igitsina gore yatumye ashobora gusama.

Uko kubagwa kwahinduye imikorere y’umubiri we kugeza mu 2007, ubwo yabaga umugabo wa mbere mu mateka y’Isi wibarutse uruhinja, nyuma yo guterwa intanga muri laboratoire.

Inkuru ya Beatie wari wibarutse imfura y’umukobwa yamenyekanye ku Isi hose, mbere kwibaruka abandi bana batatu.

Uyu mugabo ukomoka muri Leta zunze ubumwe za Amerika yafashe icyemezo cy’uko agomba kubyara, kubera ko umugore we witwa Nancy yari ingumba.

Mu 2010 Thomas Beatie yinjiye mu gitabo ’World Guinness World Records’ cyandikwamo abakoze uduhigo twihariye ku Isi, nk’umugabo wa mbere ku Isi ufite umugore ushoboye kwibaruka.

Ibinyujije kuri Televiziyo y’i Roma mu Butaliyani, Guinness World Records yamuhaye title yo mu gitaliyani ya ’Unico Uomo Incinto al Mondo’, bigasobanura ’Umugabo wa mbere washoboye gutwita.’

Magingo aya nta wundi uzwi ku Isi washoboye guca kariya gahigo ka Beatie.


Ibitekerezo

  • Aha rwose uyu wahinduye inkuru mu kinyarwanda hari ahantu yibeshye. Uyu mugabo kugira ngo abyare ntabwo yatewemo imyanya ibyara y’umugore. Kuko yavutse ari umukobwa nuko aza kwihindura umugabo ariko agumana iyo myanya umwana akuriramo n’intanga.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa