addresiya
Kigali
startimes

Reba umugabo wo muri Namibia waciye ibintu hose bitewe n’uburyo yamenyeranye n’inyamaswa z’inkazi kubera kumara igihe kinini abana nazo mu ishyamba[AMAFOTO+VIDEO]

Ubuzima   Yanditswe na: Martin Munezero 23 May 2019 Yasuwe: 5910

Mu gihugu cya Namibia hari umugabo w’ imyaka 39 wamenyeranye n’ inyamaswa z’ inkazi kubera kumara igihe kinini abana nazo mu ishyamba. Azwi ku izina rya “Cheetah man” ariko ubusanzwe yitwa Olivier Houalet.



Uyu mugabo uharanira ko inyamaswa zagira ubwisanzure muri 2010 yari amaze imyaka 10 muri Afurika abana na se mu gihugu cyo mu magepfo y’ Afurika ‘Namibia’.

Olivier Houalet yavukiye muri Singapore. Amaze kurangiza kaminuza nibwo yagiye muri Namibia ari naho yamenyaniye n’ inyamaswa zitandukanye baje kuba inshuti.

Nk’ umuvugizi w’ inyamaswa z’ inkazi yakozweho inkuru mbarankuru yatambutse mu Bwongereza, anandikwaho igitabo ‘Sabine Bernert, Rencontres Africaines’.

Olivier agaragara mu nkuru mbarankuru ‘Cheetah man’. Iyo ageze mu ishyamba ashaka guhamagara ibisamagwe aravugiriza bikaza bimusanga. Kugira ngo bimenye ko ariwe bimutera ubwoba byabona adatinye bikamenya ko ariwe.

Olivier avuga ko bigoye cyane kugira inyamaswa zikugiriye ikizere. Ngo si ibintu ushobora kwigira mu bitabo. Ngo byamutwaye amezi 9 kugira ngo amenyerane n’ intare yoroye.

Ati “Umunsi ku munsi byatwaye amezi 9 kugira mbe inshuti n’ intare. Umunsi Intare yaje kuri njye yubitse umutwe nk’ uko tubigenza ku muntu twubashye nibwo namenye ko yangiriye icyizere”

Reba documentaire irambuye igaragaza uko Olivier Houalet yaremye umubano hagati ye n’ inyamaswa.

Inyamaswa bamenyeranye cyane ni Cheetahs, avuga kuri izi nyamaswa yavuze ko icyana cyayo kimarana nyina imyaka ibiri igitoza kwirwanaho kwiruka no guhiga.

Author : Martin Munezero

Munezero Martin ni Umwanditsi w’Ikinyamakuru Umuryango. Yatangiye gukorera iki kinyamakuru muri Nzeli 2014.

Imbuga nkoranyambaga ze:

Instagram:Martin Promoter
Facebook:Munezero Martin
Twitter :Martin Promoter

Ibitecyerezo

  • Who are you?
    Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Umugore wari ufite agahigo ko kugira inzara ndende ku isi yarize ayo...

Umugore witwa Lee Redmond wari ufite agahigo ko kugira inzara zo ku maboko...
5 June 2020 Yasuwe: 1813 0

Umusore yaciye ibintu kubera ukuntu yaguze isoko ry’imyenda n’ibikoresho...

Umukobwa witeguraga kurushinga mu gihugu cya Australia yasazwe n’ibyishimo...
4 June 2020 Yasuwe: 4284 0

Padiri w’Abahindu yaciye umutwe umuyoboke we mu rwego rwo gutambira imana...

Padiri w’idini ry’abahindu yaciye umutwe umugabo w’umuyoboke w’iri torero mu...
31 May 2020 Yasuwe: 3341 0

Ubuhinde: Inkende zateye ibitaro zitwara ibipimo by’abarwayi ba Coronavirus...

Mu gihugu cy’Ubuhinde haravugwa inkuru idasanzwe y’inkende zinjiye mu bitaro...
30 May 2020 Yasuwe: 3035 0

Umugabo yateye icyuma umuvandimwe we aramwica bapfuye amata

Mu gihugu cya Kenya haravugwa inkuru ibabaje y’abavandimwe 2 bicanye bapfa...
29 May 2020 Yasuwe: 3491 0

Umugabo wari ushaje kurusha abandi ku isi yapfuye, yahishuye ibanga ryo...

Bob Weighton w’ahitwa Hampshire mu Bwongereza niwe wari umugabo mukuru...
29 May 2020 Yasuwe: 2638 1