skol
fortebet

Reba umusore w’imyaka 23 wakatiwe igifungo cy’imyaka 4 nyuma yo gusambanya umukunzi we asinziriye[AMAFOTO]

Yanditswe: Friday 10, May 2019

Sponsored Ad

skol

Umukobwa witwa Jade Bailey Reeks yafashwe ku ngufu n’umusore bakundana ubwo yari yamucumbikiye undi akamucunge akamusambanya asinziriye. Ubwo yakangukaga agasanga ntiyambaye, uyu mukobwa yiyemeje kugana inzego z’umutekano ariko akibaza niba ibyamubayeho ari ugufatwa ku ngufu.

Sponsored Ad

Uyu musore w’imyaka 23 witwa Haydon Davis Patton yakatiwe igifungo cy’imyaka 4 muri gereza kubera gusambanya umukunzi we w’imyaka 21 ubwo yamucungaga asinziriye.

Uyu mukobwa avuga ko yabanje kuyoberwa uko yasobanurira inzego z’umutekano uburyo yasambanyijwe n’umusore bakundana.

Ikirego cye nticyashobotse kuko yasabwe gutanga ibimenyetso, ubutumwa yandikiranaga n’uyu musore bugaragaza ibyabaye asanga bwarasibwe n’uyu musore n’ubundi.

Haydon na Jade bari baturanye umuryango ku wundi ndetse batangira gukundana ariko umukobwa amenyesha umusore ko ibyo kuryamana batazabikora.

Umunsi umwe rero umusore ngo yageze aho aba asanga bamukingiranye asaba umukobwa ko yamucumbikira. Kuko umukobwa yari afite ubusaswa[uburiri] bunini, yemeye kumucumbikira bararyama, gusa ngo yambara imyenda idashotorana ubundi bajya mu buriri bararyama.

Akangutse rero yasanze imyenda yo hasi atacyiyambaye amenya ko umusore yamufashe ku ngufu.

Kubona ibimenyetso byanyuze mu nzira ndende kuko byasabye ko umukobwa afata amajwi Haydon yiyemerera ko yamusambanyije ariko akaba ngo atazi impamvu yabimuteye.

Ibitekerezo

  • Birantangaje noneho.Nyamara ubusanzwe mwajyaga mwandika ko umukobwa n’umuhungu "bali mu rukundo" aruko babana cyangwa basambana.Uyu mukobwa se we yaba yirinda gukora icyaha cy’ubusambanyi?Byaba ari byiza.Imana ishaka ko turyamana gusa n’umuntu twateye igikumwe,kandi ntiducane inyuma,tukabana ubuzima bwose.Gusa muli iki gihe gusambana wagirango ni itegeko.Millions na millions zibikora,ntabwo Imana izabaha ubuzima bw’iteka muli paradizo.Iyo bapfuye biba birangiye batazazuka ku munsi wa nyuma.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa