skol
fortebet

Sobanukirwa ifaranga ubu riri guca ibintu hirya no hino ku isi n’uko waritunga

Yanditswe: Thursday 07, Nov 2019

Sponsored Ad

skol

Amafaranga adafite igihugu ashingiyeho kandi ntashobore kugaragara cyangwa ngo afatwe mu ntoki yitwa ‘Cryptocurrency’ arimo iryamenyekanye cyane benshi bazi nka ‘Bitcoin’.

Sponsored Ad

Bimenyerewe ko amafaranga asanzwe akoreshwa ari aya Banki Nkuru z’Ibihugu. Bitcoin ryo ni ifaranga ryo kuri internet ryakozwe bwa mbere mu 2009 n’uwahawe izina rya Satoshi Nakamoto, aho yagiye muri mudasobwa agakoresha imibare ikamubyarira amafaranga.

Nta kigo cyemewe cyangwa urwego rwemewe ruyatanga ahubwo ni abantu ubwabo bayahererekanya binyuze ku rubuga bahuriyeho mu ikoranabuhanga.

Iri faranga ryagiye rihuzwa n’ayandi afatika kuko ubu inite imwe yaryo ivunja amadolari ya Amerika 10,950.

Kohereza no kwakira Bitcoin bisaba kugira icyitwa ‘bitcoin wallet’, iyi ni nka konti yawe muri banki kuko hari amabanki akorera kuri internet abika aya mafaranga gusa. Kuyahererekanya bikorwa na ba nyirayo bifashishije icyitwa ‘Wallet ID’ n’ijambo cyangwa umubare w’ibanga uhabwa niyo banki.

Buri muntu wifuza gutunga cyangwa guhererekanya iri faranaga agira ububiko bwe; ushobora kubika kuri internet aho ufungura konti ukajya uyinjiramo aho waba uri hose, wakwifashisha porogaramu ushyira muri mudasobwa cyangwa telefoni yawe, kugura ububiko bwabugenewe (Bitcoin hardware wallets) no gukoresha impapuro mvunjwafaranga.

Hirya no hino ku isi, kuri murandasi hari uburyo bwinshi bufasha abifuza gutunga no guhererekanya iri faranga.

Ibitekerezo

  • Urakoze cyane munyamakuru.Mu byukuri muli iyi si harimo kuvumburwa ibintu bishya byinshi.Ikibazo nuko bimwe ari ibyo gusenya iyi si.Urugero ni Hypersonic Missiles zirimo gukorwa na China,Russia na USA.Nta ntwaro n’imwe ishobora kuzihanura.Abahanga benshi bavuga ko nta handi bijyana uretse ku mperuka y’isi.Uretse ko Imana izabatanga igatwika biriya bitwaro ku munsi wa nyuma.Mu isi nshya dusoma muli 2 Petero 3:13,nta faranga (currency) rizabamo.Kubera ko icyo uzakenera cyose uzajya ukibona.Impamvu nta yindi nuko abantu bazaba bakundana cyane,noneho icyo ukeneye cyose ukibone utakiguze.Ikindi kandi,isi izaba igihugu kimwe,itegekwa na Yesu nkuko bible ivuga.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa