skol
fortebet

Telefoni Hitler yakoresheje yaguzwe ibihumbi 243 by’amadolari

Yanditswe: Monday 20, Feb 2017

Sponsored Ad

Telefone yakoreshwaga n’umunyagitugu Adolf Hitler mu ntambara ya kabiri y’isi yose ari nayo yakoresheje abwira abasirikare be kwica amamiliyoni y’Abayahudi ndetse akaba ari nayo yategekeyeho umusirikare we mukuru ngo yice muramu w’uyu munyagitugu wayoboye u Budage, yaguzwe akayabo k’amadolari ibihumbi 243.
Iyi telefone “Red Phone” cyangwa telefoni itukura yaguzwe n’umuntu utatangajwe amazina nk’uko ibinyamakuru bitandukanye bibivuga.
Muri icyo cyamunara, amafaranga make yaherwagaho yari amadorari (...)

Sponsored Ad

Telefone yakoreshwaga n’umunyagitugu Adolf Hitler mu ntambara ya kabiri y’isi yose ari nayo yakoresheje abwira abasirikare be kwica amamiliyoni y’Abayahudi ndetse akaba ari nayo yategekeyeho umusirikare we mukuru ngo yice muramu w’uyu munyagitugu wayoboye u Budage, yaguzwe akayabo k’amadolari ibihumbi 243.

Iyi telefone “Red Phone” cyangwa telefoni itukura yaguzwe n’umuntu utatangajwe amazina nk’uko ibinyamakuru bitandukanye bibivuga.

Muri icyo cyamunara, amafaranga make yaherwagaho yari amadorari ibihumbi 100.

Iyi telefone yakoreshwaga na Adolf Hitler ndetse ikaba iriho n’amazina ye, yabonetse mu 1945 itoraguwe n’abasirikare b’Abarusiya mu ndake Hitler yabagamo bayiha umusirikare ukomeye w’Umwongereza witwa Brig. Sir Ralph Rayner. Umuhungu we witwa Bill Panagopulos ni we wayiteje cyamunara.

BBC dukesha iyi nkuru yanditse ko Iyi telefone ifatwa kugeza ubu nk’umutungo ukomeye w’urwibutso n’umurage w’amateka y’ibyabaye mu ntambara ya kabiri y’isi yose n’ibikorwa bya Hitler.

Iyi telefoni yakozwe n’uruganda rw’Abadage rwitwa Siemens mbere gato y’intambara ya kabiri y’Isi ahagana mu 1943, ishyirwaho ibirango by’ishyaka ry’aba Nazi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa