skol
fortebet

Ubuhinde: Inkende zateye ibitaro zitwara ibipimo by’abarwayi ba Coronavirus byari bimaze gufatwa

Yanditswe: Saturday 30, May 2020

Sponsored Ad

Mu gihugu cy’Ubuhinde haravugwa inkuru idasanzwe y’inkende zinjiye mu bitaro ahasuzumirwa ibipimo by’abarwayi ba Covid-19 zitwara agasanduku karimo bimwe mu bipimo by’abantu bari bamaze gufatwa amaraso.

Sponsored Ad

Kuwa Kane w’iki cyumweru nibwo izi nkende zinjiye muri Laboratwari yo hafi y’ibitaro byitwa Meerut Medical College mu mujyi wa Delhi,zitwara agakapu karimo ibipimo bya Coronavirus by’abantu 4 bari bamaze gufatwa amaraso bigiye gusuzumwa.

Ikinyamakuru Times of India cyatangaje ko imwe muri izi nkende yagaragaye iri gukanja ibi bipimo byari bimaze gufatwa aba barwayi byari mu gafuka.

Umuyobozi w’ibi bitaro bya Meerut witwa Dheeraj Raj,yavuze ko ako gapaki karimo ibi bipimo kaje gutorwa bikirimo ndetse bitangiritse.

Yavuze ko iyi nkende yarumaguye aka gafuka karimo ibipimo irangije iragata kagwa hasi hanyuma baragatora.

Yongeyeho ati “Ibipimo byari bigifunze neza ku buryo tudatekereza ko haba ubwandu butewe n’izo nkende.”

Yavuze ko nta muntu n’umwe wagize aho ahurira nibyo bipimo ndetse ngo aho izo nkende zari ziri n’agace ibi bipimo byarimo katewe imiti kugira ngo hatagira uwandura.

Undi muyobozi mukuru w’ibi bitaro witwa Dr S. K. Garg yagize ati “Inkende zateruye ibipimo by’abarwayi bacu bane twari tumaze gufata zirabyirukankana.Tugomba gufata ibindi bipimo.Nta bihamya bigaragaza ko inkende zakwirakwiza Covid-19.”

Amakuru avuga ko aba barwayi bongeye gufatwa ibindi bipimo gusa ngo akarere kafashe umwanzuro wo gukurikirana niba ibi bitaro bitarandaritse ibi bipimo,uburangare bwabo bukaba bwagira ingaruka kuri benshi.

Minisiteri y’Ubuzima mu Buhinde ivuga ko abantu 165,799 aribo bamaze kwandura Covid-19 mu gihe abantu 4,706 imaze kubahitana.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa