skol
fortebet

Ubuhinde: Umugabo yagurishije umuhungu we w’amezi 7 kugira ngo agure inzoga

Yanditswe: Tuesday 09, Jul 2019

Sponsored Ad

Umugabo ukunda inzoga cyane mu buhinde yakoze amahano akomeye ubwo yibaga umugore we umwana wabo w’amezi 7,ajya kumugurisha amarupe ibihumbi 10 ahita ajya kuyanyweramo inzoga ya Liquor.

Sponsored Ad

Uyu mugabo witwa Sagaram Lohar ukomoka mu gace kitwa Pujariguda gaherereye mu karere ka Nabarangpur mu Buhinde,yavuzwe cyane mu binyamakuru nyuma yo gufata uyu mwana we aramugurisha kugira ngo abone amafaranga yo kwinywera inzoga.

Kuri uyu wa mbere nibwo uyu Sagaram yari yasohokanye n’umugore we Sanmati n’uyu muhungu wabo w’amezi 7 bagiye gusengera ku rusengero rukomeye rwitwa Maa Pendrani ruherereye ahitwa Umerkote.

Ubwo uyu mugore yarimo asenga,uyu mugabo yamusabye ko yaba amufashije uyu mwana,ariko yari yamaze kumubonera umuguzi witwa Ramesh.

Nyuma y’amasengesho,uyu mugabo yahise ahuruza uyu mugore we amusaba ko bataha ko ndetse umwana we yapfuye.

Abo kwa sebukwe wa Sagaram bagize umujinya nyuma yo kumva ko umwuzukuru wabo yapfuye,niko gufata uyu mugabo bamuzirikira ku giti baramukubita karahava kugeza yemeye ko yamugurishije ngo anywe inzoga.

Sanmati yahise ajya kurega uyu mugabo we kuri polisi y’ahitwa Umerkote kugira ngo iki kibazo gikurikiranwe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa