skol
fortebet

Ubwoko bwo muri Malawi buzwi nka Chewa butegura amafunguro bwifashishije amazi bogesheje imirambo y’abantu

Yanditswe: Tuesday 01, Sep 2020

featured-image

Sponsored Ad

skol

Imiryango nyafurika ifite umubare munini w’imigenzo itandukanye ijyanye n’urupfu, aho akenshi usanga itandukaniro riri mu buryo uwapfuye ategurwa kandi yoherezwa kubyo benshi bavuga ko ari nk’urugendo rujya mu Isi y’abakurambere, ariko icyingenzi n’uko twakwemeza ko imiryango yose yo muri Afrika igerageza ku buryo uwapfuye ahambwa mu buryo bukwiye.

Sponsored Ad

Mu bihe byashize, Abanyafurika bagiye banyura mu migenzo idasanzwe yo gushyingura, aho abavuzwe cyane ari aba Chewa, abaturage ba Bantu bo muri Afurika yo hagati n’amajyepfo ndetse n’amoko menshi mu gihugu cya Malawi.

Usibye kuba bazwiho masike yabo hamwe n’itsinda ry’ibanga ryitwa Nyau, aba Chewa bari bafite umuhango uteye amatsiko.

Abahanga mu by’amateka bavuga ko byari umuco ko iyo umuntu wo muri ubu bwoko bw’aba Chewa apfuye, umurambo we ujyanwa ahantu hatagatifu kugirango usukurwe, aho bikorwa bawukata umuhogo hanyuma bakawusukamo amazi, bakayasunika amanuka mu gifu, hanyuma bakawukanda mu nda, kugeza igihe ya mazi yongerera gusohoka asa neza.

Igiteye impungenge kurushaho ni uko aya mazi yakoreshejwe mu koza umurambo akoreshwa mu gutegura amafunguro umuryango wose ugomba kuryaho.

Ku ruhando mpuzamahanga, aba Chewa bazwi cyane kubera imbyino zabo zizwi nka ’Gule wa mkulu’ babyina bahishe amasura, amabanga akomeye abagenga azwi nka “Nyau” ndetse no kuba bafite ubuhanga budasanzwe mu by’ubuhinzi.

Chewa bazwi cyane kubera imbyino zabo zizwi nka ’Gule wa mkulu’

Aba Chewa banaboneka no mu gihugu cya Zambia na Malawi ibi bihugu byombi bikaba bibarurwamo abarenga miliyoni imwe n’igice z’ubu bwoko bw’aba Chewa baciyemo imiryango ibiri – aba Phiri n’aba Banda.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa