skol
fortebet

Uganda: Umugore yaciye ibintu ku isi kubera ukuntu yishimye birenze nyuma yo guhabwa inkweto na mukerarugendo[AMAFOTO]

Yanditswe: Monday 24, Jun 2019

Sponsored Ad

Umugore wo muri Uganda yaciye ibintu hirya no hino ku isi kubera ukuntu yabyinnye cyane yishimira kwambara bwa mbere inkweto yahawe na mukerarugendo w’umuzungu.

Sponsored Ad

Umugore witwa Laura Grier ukomoka mu mujyi wa Los Angeles muri US,niwe wahaye uyu mugore izi nkweto za Tennis ze,akizibona ibyishimo biramurenga niko kubyina karahava cyane ko aribwo bwa mbere mu buzima bwe yari yambaye inkweto.

Kuwa 15 Kamena 2019 nibwo Laura yanyuze mu cyaro cyo muri Uganda ari kwerekeza muri Bwindi National Park abona uyu mugore ari kugenda nta nkweto yambaye,niko gufata inkweto ze yambaraga ari gukina Tennis arazimuha,birangira uyu mugore yishimye ndetse arabyina.

Uyu mugore akibona umushoferi wa Laura amusanga afite izi nkweto yahise atangira kubyina na mbere y’uko azambara,nibwo yazimwambitse arangije amufungira imishumi.

Ibi byishimo by’uyu mugore ubwo yahabwaga inkweto,byakoze ku mutima uyu mukerarugendo usanzwe ari gafotozi uzwi cyane niko gusaba inganda n’abantu bifite gufasha abantu badafite inkweto zo kwambara.

Laura yagize ati “Ubwo nabonaga uyu mugore ari kugenda atambaye inkweto nahise ngira igitekerezo cyo kumuha izo nari mfite cyane ko atigeze yambara inkweto mu buzima bwe.Uburyo yishimiye izo nkweto byankoze ku mutima cyane.




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa