skol
fortebet

Uganda: Umukuru w’Abayisilamu yashatse umugore amugejeje mu rugo asanga n’umugabo

Yanditswe: Sunday 12, Jan 2020

Sponsored Ad

Sheikh Mohammed Mutumba, usanzwe ari Imam w;umusigiti wa Kyampisi Masigid Noor yatumye benshi baseka baratembagara nyuma yo gushaka umugore yamugeza mu rugo agasanga n’umugabo wiyoberanyije yigira umugore.

Sponsored Ad

Uyu Mutumba utuye mu mudugudu wa Kyampisi wo mu karere ka Kayunga,yasezeranye n’umukunzi we witwa Swabullah Nabukeera mu muhango wa islam witwa Nikah.

Aba bombi bakimara gusezerana,bahise batahana ariko uyu mugore waje guhinduka umugabo avuga ko atiteguye gukora imibonano mpuzabitsina kubera ko ari mu mihango.

Sheikh yanze kumuhohotera yiyemeza kumutegereza ibyumweru 2 byose nta kabariro azi.

Iby’uyu mugeni byaje kuba agatangaza ubwo abaturanyi ba Mutumba bamubwiraga ko umugore we yasimbutse urupangu afite televiziyo n’imyenda.

Sheikh Mutumba akimara gushaka,yahise akodesha amazu 2 ariko urupangu rwayo rwari rugufi ariyo mpamvu iyi ngirwamugore ye yarusimbutse.

Uyu mugabo yahise ahamagara abapolisi afatanyije n’abaturanyi bahise bahamagara polisi ihita ita muri yombi Nabukeera ajyanwa gufungirwa kuri sutasiyo yitwa Kayunga.

Umuyobozi w’iyi station,Isaac Mugera yavuze ko Nabukeera akihagera yari yambaye hijab na sandari bamuha umupolisikazi ngo ajye kumusaka.

Isaac yagize ati “Nk’ibisanzwe,umupolisikazi yagiye kumusaka mbere yo kumwinjiza muri gereza.Uyu mupolisikazi yatunguwe no kubona uyu wari uzwi nk’umugore yaripfundagiyemo imyenda kugira ngo ajijishe ngo n’amabere.Twakomeje kumusuzuma dusanga afite igitsina cy’umugore.Twahise tubwira umugabo we wari wamuherekeje kuri polisi.”

Mutumba yavugije induru ahita asaba ko bamureka nawe akareba koko niba umugore we afite igitsina cy’umugabo.Amaze kubibona yahise abwira polisi ko iki ari igisambo.

Uwaje ari madamu Nabukeera yahise ahatwa ibibazo yemera ko yitwa Richard Tumushabe afite imyaka 27.

Uyu mugabo yavuze ko yiyemeje kwigira umugore kuri Mutumba kugira ngo amwibe amafaranga ye.

Mutumba yavuze ko yakunze Nabukeera akimubona ku musigiti ayoboye yaje gusari yiyemeza guhita atangira kumutereta birangira bemeranyije kurushinga.

Nyirasenge wa Richard witwa Nuuru Nabukeera nawe wafunzwe, yavuze ko atari aziko uyu mwene wabo ari umugabo kuko ngo yamumenye akuze ahita amubwira ko afite umusore wamusabye ko barushinga.

Yagize ati "Umunsi wa mbere duhura yari yambaye Hijab.Twanararanye mu cyumba kimwe ambwira ko yabonye umugabo umusaba ko babana.Namubwiye ko nta kibazo akwiriye kumuzana mu rugo tukavugana."

Uyu mu sheikh yahise akusanya inkwano mu cyumweru arazizana zirimo ihene 2,ibikapu 2 by’isukari,amakanzu 3 azwi nka busuutis,ikarito y’umunyu na Korowani.


Sheikh Mutumba ari kumwe n’umukunzi we Nabukeera wageze mu rugo agahinduka umugabo

Ibitekerezo

  • ntibangika "agasanga n’umugabo", bandika "agasang ni umugabo".

    ntibangika "agasanga n’umugabo", bandika "agasang ni umugabo".

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa