skol
fortebet

Umubikira yavuye mu muhamagaro ashyingiranwa n’umupolisi yihebeye

Yanditswe: Friday 10, Jan 2020

Sponsored Ad

Umubikira wo mu gihugu cya Nigeria yatumye benshi bacika ururondogoro ku mbuga nkoranyambaga kubera ukuntu yavuye mu nzira yari yariyemejeyo kwiha Imana ashyingiranwa n’umupolisi ukomeye muri iki gihugu.

Sponsored Ad

Nyuma y’imyaka myinshi aba mu kigo cy’ababikira,uyu mugore utavuzwe amazina yavuye muri iki kigo cyabo arangije ajya gushyingiranwa n’umupolisi mu bukwe bwakorewemo imigenzo ya Igbo.

Uwitwa Bro Chinemerem Goodluck niwe wasangije abantu inkuru y’uyu mubikira wiyemeje guhitamo gushyingiranwa n’uyu mupolisi.

Yagize ati “Umubikira yavuye mu muhamagaro ashyingiranwa n’umwofisiye wa polisi.Urugo ruhire.”

Benshi mu babonye ubu butumwa bashimiye uyu mubikira bavuga ko yahisemo neza kuba yanze kuba indaya akarushinga n’uyu mupolisi.

Umwe yagize ati “Umwanzuro yafashe niwo mwiza kurusha kuba mu muhamagaro atishimye.mushiki wanjye Yezu aragukunda.”

Benshi bavuze ko no gushyingiranwa ari umuhamagaro uturuka ku mana bityo abantu bakwiriye kubaha amahitamo y’uyu mubikira wahisemo kubivamo agashyingiranwa n’umupolisi.


Ibitekerezo

  • Bazabyare Hungu na Kobwa.Kuba muli Gatolika abapadiri n’abasenyeri bakora icyaha cy’ubusambanyi,biterwa nuko birengagiza itegeko ry’imana rivuga ko “Niba unaniwe kwifata ugomba kurongora”.Nubwo Gatolika ivuga ko Petero ari Paapa wa mbere , ntabwo aribyo kuko Bible ivuga ko Petero yali afite umugore.Byisomere muli Matayo 8,umurongo wa 14.Abapadiri ibihumbi n’ibihumbi ku isi baregwa gusambanya abana n’abagore.Muribuka Abasenyeri 34 bo muli Chili bose baherutse kwegura kubera ubusambanyi.Cyangwa Cardinal George PELL wo muli Australia,Vatican’s number 3 (Vatican’s Secretary of Finances).Ashinjwa ubusambanyi n’abantu 50 yabikoreye.Abenshi ni Choir Boys.Urukiko rwamukatiye imyaka 6 y’igifungo,le 13/03/2019.Utibagiwe na Cardinal Donald WUERL hamwe n’uwo yasimbuye,Cardinal Theodore Edgar Mc CARRICK,bombi bayoboye Archdiocese ya Washington DC. Nabo bashinjwa ubusambanyi.Cardinal Philippe BARBARIN,Archbishop wa LYON,yakatiwe amezi 6 y’igifungo,le 06/03/2019 kubera ubusambanyi.

    ntibiuume hari abacika intege ku muhamagaro wabo wo kwiha IMANA

    Mundebere ukuntu uyu mubikira yifotozaga wagirango yari muri miss Rwanda.

    Biragaragara ko yavuyemo abishaka wagirango hari abari bamushutse kujya mu kibikira.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa