skol
fortebet

Umubyeyi w’abana 4 yituye hasi bitunguranye ahita apfa nyuma y’ iminota 27 agaruka mu buzima avuga ibyo yabonye mu ijuru bitari bizwi

Yanditswe: Tuesday 25, Jun 2019

Sponsored Ad

skol

Tina Hines, umubyeyi w’ abana bane yituye hasi bitunguranye ahita apfa, nyuma y’ iminota 27 agaruka mu buzima avuga ko avuye mu ijuru.

Sponsored Ad

Uyu mubyeyi wo muri Leta ya Arizona muri Leta zunze ubumwe za Amerika yafashwe n’ uburwayi butunguranye bw’ umutima, ahita yitura, nyuma y’iminota 27 yongeye kuzanzamuka yaka urupapuro n’ ikaramu kuko yari atarasha kuvuga.

Uyu mugore amaze guhabwa n’ urupauro yanditseho ati “Ni ukuri mvuye mu ijuru. Ku marembo nabonye Yesu arabagirana inyuma ye hari umucyo mwinshi”.

Tina Hines yabwiye ikinyamakuru AZfamily.com ko mu ijuru yabona hari amabara abengerana.

Madie Johnson yanditse kuri instagram avuga ko ubuhamya bwa Nyinawabo Tina Hines bwatumye agira icyizere cyinshi ko ijuru ririho nubwo atararibona.

Yagize ati “Inkuru ye (Tina Hines) ni ukuri sinabona uko mbibabwiye byanyongereye ukwemera mu byo amaso yanjye atarabona”.

Muri 2013, abashakashatsi bo muri Kaminuza ya Michigan bavumbuye ko abantu barwaye umutima hari ubwo bapfa bakongera bakazuka.

Hakunze kumvikana abantu batandukanye bavuga ko bapfuye bakajya mu ijuru hanyuma bakongera bakazuka.

Gusa uretse bene ubu buhamya butangwa n’ abantu no kuba ijuru rivugwa muri bibiliya nta gihamya iragaragazwa n’ abahanga mu bya siyansi yemeza ko ijuru ribaho.

Ibitekerezo

  • Ijuru rivugwa muri Bibiiya ntiribonerwa muri siyansi. Ntabwo kwemera ari siyansi uretse ko siyansi yakugeza ku kwemera. Ibiri mu ijuru abazajyayo azasanga ari ibyo amatwi atigeze yumva n’amaso atigeze abona.

    Ariko abahanga bakomeye nka Isaac Newton, Blaise Pascal n’abandi bavuye ku isi bemera ko ijuru ririho.

    hhhh karabaye da!!!! uwo mugore nasubira yo azansuhurize bikiramariya amumbwirire ati bigup nigaaaa yoyoyoyooooooo!!!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa