skol
fortebet

Umuforomokazi yafashwe ku ngufu n’umuganga mugenzi we bari mu kazi ku bitaro

Yanditswe: Thursday 03, Dec 2020

Sponsored Ad

Mu gihugu cya Zambia haravugwa inkuru y’Umuforomokazi wafashwe ku ngufu muri iki cyumweru na mugenzi we bari mu bitaro byigenga bakoramo byitwa Carewell Private Clinic biherereye ahitwa Kitwe.

Sponsored Ad

Umuganga w’ibitaro bya Carewell Private Clinic witwa Mathew Fwalanga ari guhigwa bukware na Polisi yo muri Zambia kubera gufata ku ngufu umufotomokazi bakorana w’imyaka 31 utavuzwe amazina.

Umuyobozi wa Polisi mu ntara ya Copperbelt ibi byabereyemo witwa Bothwell Namuswa yatangaje ko uyu Muforomokazi yari mu kazi ke ubwo umugenzi we Mathew Fwalanga yamufataga ku ngufu.

Namuswa yavuze ko uyu Mathew Fwalanga w’imyaka 32 yahamagaye umurinzi w’ibi bitaro amutuma gushaka ibyokurya hanyuma afata ku ngufu uyu muforomokazi bari bonyine ku bitaro.

Yagize ati “Uwafashwe ku ngufu yabanje gusaba ukekwa ko yamufasha agahamagara umurinzi w’ibitaro ko yajya kumugurira ibyokurya.Uko niko ukekwa yafashe ku ngufu uwo muforomokazi cyane ko yari azi neza ko bari bonyine mu bitaro.

Yamuzirikiye amaboko inyuma arangije amukururira mu cyumba amukuramo imyenda yari yambaye amufata ku ngufu.

Uyu muforomokazi yagerageje gutabaza asaba ubufasha ariko ntacyo byatanze kuko ngo nta murwayi n’undi muntu wese wari muri ibyo bitaro.

Kuva kuwa Mbere umunsi bivugwa ko aribwo uyu muforomokazi yafatiwe ku ngufu,ntabwo bwana Mathew Fwalanga araboneka kuko ngo nyuma yo gufata ku ngufu uyu mugore ataraboneka.

Amakuru yatanzwe n’abandi bantu bakorana,nuko ngo uyu muforomo yabandikiye ababwira ko iki cyaha yagikoze abitewe nuko uyu mugenzi we yari yambaye imyenda migufi bimutera ubushake bukabije bwo gutera akabariro niko kumufata ku ngufu.

Uyu mugabo ngo yavuze ko ngo hari n’amafoto yamufotoye yicaye nabi bimutera kumufata ku ngufu kubera umuriro wo gutera akabariro wamugurumanyemo.

Ibitekerezo

  • Nukuri iyi nkuru nimpamo kuko yasakaye Zambia yose natwe niho duherereye

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa