skol
fortebet

Umugabo muremure kurusha abandi muri Afurika y’Epfo yaciye ibintu kubera amafoto yifotoje ari kumwe n’umukunzi we mugufi cyane [AMAFOTO]

Yanditswe: Thursday 11, Jul 2019

Sponsored Ad

Umunya Afurika y’Epfo witwa Madiba Thabelo Glen yatumye benshi bacika ururondogoro kubera amafoto yashyize hanze ari kumwe n’umukunzi we mugufi cyane.

Sponsored Ad

Uyu mugabo ufite uburebure budasanzwe,yatunguye benshi ku mbuga nkoranyambaga,ashyira hanze amafoto ye n’umukunzi we aruta cyane benshi bibaza byinshi ku rukundo rwabo.

Madiba areshya na metero 2 na sentimetero 06 mu gihe umukunzi we areshya na metero 1 na sentimetero 50 mu burebure.

Uyu musore muremure yatunguye umukunzi we ku munsi w’isabukuru ye aramusohokana ari nabwo bafashe umwanzuro wo kwifotoza aya mafoto yakwirakwijwe hirya no hino.

Madiba n’umukunzi we Mukwevho Pfunzo,batangiye gukundana kuwa 03 Gicurasi 2018 none ubu bari mu buryohe bw’urukundo rwabo rwatangaje benshi kubera uko batandukanye mu ndeshyo.

Uyu musore yabwiye abafana be ko yabonye uyu mukobwa kuri Facebook yumva aramukunze niko guhita amwandikira amubwira ko yamwihebeye.




Ibitekerezo

  • Nta kibazo kirimo niba amusumba.Ni nkuko umuzungu arongora umwirabura.Icya ngombwa nuko mutera igikumwe kandi ntimucane inyuma kubera ko Imana ibitubuza.Ikibazo nuko muli iyi minsi y’imperuka abashakanye bahemukirana cyane.Gatanya zabaye nyinshi cyane.Gucana inyuma nabyo byabaye nk’itegeko.Nyamara Imana imaze gushyingira Adamu na Eva,yabasabye "kuba umwe" nkuko Intangiriro 2:24 havuga.Byasobanuraga ko babana iteka,nta gushaka umugore wa kabiri nkuko benshi babikora.Ndetse n’amadini amwe akabeshyera Imana ko ushatse warongora abagore 4.Ngo baba bigana ba Abrahamu,Umwami Dawudi,etc...Yesu yasobanuye yuko impamvu Imana yabaretse bakarongora abagore benshi.Ngo nuko bari barananiye Imana igezaho irabihorera.Iyo urongoye abandi bagore,iteka bitera ibibazo mu rugo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa