Kigali
dnd

Umugabo n’abagore be 28 bafite abana 111 akaba agiye gushaka undi mugore[AMAFOTO]

Ubuzima   Yanditswe na: Martin Munezero 14 November 2019 Yasuwe: 5222

Umugabo witwa Shadreck Chimbare w’imyaka 53 akaba ari n’uwahoze mu ngabo mu gihugu cya Zimbabwe,yabaye umugabo wa mbere utunze abagore benshi kuko afite abagore 28 ndetse n’abana 111,kuri we akaba afite gahunda yo gushaka undi mugore mu minsi ya vuba.



Chimbare, uzwi cyane ku izina rya Comrade Scorpion, yavuze ko ari umugabo wuzuye uzi kuzuza inshingano ze zose z’urugo by’umwihariko guhaza abagore be bose mu gutera akabariro.

Avuga ko ijoro rimwe aryamana n’abagore bane akabakorera icyo gikorwa ku buryo yizera ko ashimisha buri mugore byibura inshuro imwe mu cyumweru akaba arabahetuye akongera agatangira.

Comrade Scorpion yongeyeho ko atajya agira ikibazo cyo kuyoberwa abana be dore ko ari benshi kubera ko abakunda bose kandi ahorana nabo.

Ati“Nzarongora undi mugore vuba aha,mfitiye urukundo abana banjye ndetse na banyina bose.Abana banjye bose mbazi amazina ku buryo nshobora kubatandukanya ntarinze kwitabaza ba nyina".

Umuhungu we w’imfura afite imyaka 28 y’amavuko nawe akaba afite abagore babiri ndetse n’ibyaro rye rya nyuma n’impanga zimaze ibyumweru bibiri zibonye izuba Ikindi kandi mu bagore be,barindwi baratwite ku buryo bari hafi kubyara.

Uyu mugabo aje akuraho agahigo kari gafitwe n’umunya-Ghana ufite abagore 13,abana 170,abuzukuru 90 n’abakobwa 10 akundana nabo harimo abo ateganya gushaka.

Author : Martin Munezero

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


  • chat_bubble sezikeye

    Bazarebe niba atarwaye mu mutwe.Uretse ko abagabo benshi baryamana n’abagore benshi.Aho bitandukaniye n’uyu,nuko batabarongora.Baba ari inshoreke gusa zitazwi.Gusa tuge twibuka ko yesu yasabye abakristu nyakuri gutunga umugore umwe gusa.Iyo urengeje umugore umwe,biba ubusambanyi.Tuge twumvira imana niba dushaka ubuzima bw’iteka.Gutunga abagore benshi biteza ibibazo byinshi.Reba ukuntu abana n’abagore be basa nabi.

    2 months ago

Inzindi nkuru

Umugabo yafatiwe mu iduka amaze guhisha imyenda yibye mu mwenda...

Umugabo ukomoka muri Nigeria wari wambaye neza yafatiwe mu iduka amaze...
23 January 2020 Yasuwe: 1628 0

Umugore ufite inzara ndende kurusha abandi ku isi yabiherewe igihembo...

Umugore witwa Ayana Williams umaze imyaka 23 atereka inzara yisubije...
22 January 2020 Yasuwe: 5126 0

Ifoto ya Anthony Joshua aryamye imbere ya Buhari yateje impaka ndende ku...

Icyamamare mu mukino w’iteramakofe ku bakinnyi baremereye [Heavyweight]...
21 January 2020 Yasuwe: 3372 0

Wa Muherwe ushaka umukunzi wo kujyana ku kwezi yakiriye ubusabe bw’abakobwa...

Umuyapani witwa Yusaku Maezawa w’imyaka 44 uherutse gutangaza ko yifuza...
17 January 2020 Yasuwe: 3683 1

Umusore yakoze amateka akomeye nyuma y’aho umuryango we utanze igitambo...

Umusore w’imyaka 18 witwa Van Beek yaciye ibintu mu binyamakuru no ku mbuga...
17 January 2020 Yasuwe: 10402 0

Umugabo wari umaze ibyumweru 3 abana n’ingona yabonetse ari muzima bitungura...

Umugabo witwa Milan Lemic w’imyaka 29 ukomoka mu gihugu cya Australia wari...
16 January 2020 Yasuwe: 12180 2