skol
fortebet

Umugabo n’umugore bakoreye ubukwe mu ndege iri kugenda nyuma yo gukundanira kuri interineti [AMAFOTO]

Yanditswe: Thursday 21, Nov 2019

Sponsored Ad

Umugabo witwa David Valliant n’umugore witwa Cathy Rolfe bakomoka muri New Zealand bakoze agashya bambikanira impeta mu ndege yari yuzuyemo abagenzi nyuma y’imyaka 8 bari bamaze bakundana, cyane ko bahuriye kuri Internet.

Sponsored Ad

Aba bombi bamenyanye bwa mbere bahuriye mu mukino wo kuri interineti w’indege uzwi nka Aviation City batangira gukundana none nyuma y’imyaka 8 biyemeje kurushinga.

Inshuro ya mbere bahura basohokaniye ku kibuga cy’indege cya Sydney ndetse urukundo bombi bakundaga indege rukomeza kubaganza.

Nyuma y’imyaka 8 bakundana,aba bombi biyemeje gushyingiranwa ariko Babura ahantu heza bazakorera ubukwe bwabo niko kwiyemeza kuzabukorera mu ndege iri kugenda.

Kuwa 09 Ukwakira uyu mwaka nibwo David na Cathy bakoreye ubukwe mu ndege yari mu kirere gihuza imigi bavukamo ya Sydney na Auckland.

Abashinzwe umutekano mu ndege biyemeje gufasha aba bakundanye gukabya inzozi zabo no kugira umunsi wabo ube igitangaza bashyingiranwe hagati y’ibihugu byabo.

Aba bashinzwe umutekano bakoze ku buryo aba bombi bicara imbere hanyuma abagenzi bicara inyuma bareba ibi birori bidasanzwe.

Cathy yagize ati “Nicyo kintu cyiza cyane cyambayeho ntazibagirwa mu buzima bwanjye bwose.Urukundo twakundaga indege rwaraduhuje.


Ibitekerezo

  • Ni agashya.Tubifurije urugo ruhire.Gusa tugomba kwibuka ko Imana ishaka ko Umugore n’Umugabo "baba umubiri umwe" nkuko Intangiriro 2,umurongo wa 24 havuga.Ikibabaje nuko ababyubahiriza ari bake.Benshi bacana inyuma,bararwana,baricana,ndetse bagatandukana.Amadini amwe avuga ngo Imana yemera Polygamy (gutunga abagore benshi).Ntabwo aribyo kubera ko bitera ibibazo mu ngo kandi Yesu yadusabye gushaka umugore umwe. Kubera ko abantu bananiye Imana kuva na kera,yashyizeho umunsi wa nyuma kugirango izakure mu isi abakora ibyo itubuza bose.Izasigaza gusa abantu bayumvira nkuko Imigani 2 imirongo ya 21 na 22 havuga.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa