skol
fortebet

Umugabo n’umugore barambiwe gutegereza Gari ya moshi bahita bakorera imibonano mpuzabitsina mu ruhame

Yanditswe: Sunday 08, Dec 2019

Sponsored Ad

Umugabo n’umugore bagaragaye mu mujyi wa New York muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ahategerwa gari ya moshi zigenda munsi y’ubutaka,bari gusambanira ku karubanda.

Sponsored Ad

Polisi yo muri uyu mujyi wa New York yatangaje ko iri gushakisha uyu mugabo n’umugore bakoreye amahano ku karubanda mu masaha ya mu gitondo,bagasambanira ahategerwa izi gari ya moshi.

Ahagana saa tatu n’igice za mu gitondo,nibwo abagenzi bari bategereje gari ya moshi ahitwa Bowling Green station babonye uyu mugabo n’umugore bari guterera akabariro ku karubanda nkaho bari mu rugo rwabo ndetse amakuru anavuga ko bagarutse kongera gusambanira ku karudanda mu mugoroba wo kuwa 22 Ugushyingo 2019.

Mu mashusho y’amasegonda 38 yagiye hanze agakwirakwira hirya no hino,yagaragaje aba bombi bari gukora iki gikorwa bituma polisi itangaza ku mugaragaro ko ishaka aba bantu ngo bahanirwe icyaha cyo gukorera ubusambanyi mu ruhame.

Abahanga mu gusuzuma amashusho ya CCTV bashyize hanze ifoto y’umugabo bakeka ko ariwe uri muri aya mashusho gusa umugore we ntiyafashwe neza na camera.

Abagize icyo bavuga kuri aya mashusho bashimangiye koi bi bintu bidakwiriye ahubwo aba bombi bagombye kuba bagiye gukodesha icyumba yaba muri hoteli cyangwa ahandi.


Ibitekerezo

  • Mujye mumenya ko turi mu minsi y’imperuka.Nubwo abantu nyamwinshi batabyemera,imana yashyizeho "umunsi w’imperuka" nkuko Ibyakozwe 17 umurongo wa 31 havuga.Kuli uwo munsi,izakura mu isi abantu bose bakora ibyo itubuza,isigaze gusa abantu bayumvira.Byisomere muli Imigani 2,imirongo ya 21 na 22.Kuli uwo munsi uteye ubwoba cyane nkuko bible ivuga muli Yoweli 2,umurongo wa 11,Imana izakuraho ubutegetsi bw’abantu nkuko Daniel 2,umurongo wa 44 havuga.Izaha ubute

    getsi bw’isi yose Yesu nkuko tubisoma mu Ibyahishuwe 11,umurongo wa 15.Hanyuma Yesu ahindure isi yose paradizo.Niba dushaka KUROKOKA kuli uwo Munsi,dushake imana cyane,twe kwibera mu byisi gusa.Ni Imana ubwayo ibidusaba muli Zefaniya 2,umurongo wa 3.Byaba byiza uhasomye

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa