skol
fortebet

Umugabo n’umugore batengushywe n’imbwa yabo ubwo batereraga akabariro muri Pariki

Yanditswe: Friday 22, Nov 2019

Sponsored Ad

Umugabo n’umugore bakomoka ahitwa Perth muri Australia baciye ibintu mu binyamakuru no ku mbuga nkoranyambaga ubwo bafatwaga amashusho bari gukorera imibonano mpuzabitsina muri pariki ku manywa y’ihangu imbwa yabo ikabarogoya ikaburira hejuru.

Sponsored Ad

Nkuko ayo mashusho yabyerekanye,uyu mugabo n’umugore batereye akabariro ku karubanda birangira ibyishimo byabo bitageze ku ndunduro kuko imbwa yabo yaje kubabangamira ibabuza gukomeza kwishimisha.

Amashusho yashyizwe ku rubuga rwa The Bell Tower Times yagaragaje aba bombi bari gukora iki gikorwa cyo gutera akabariro abantu bari kunyura iruhande rwabo ntawe ubitayeho.

Ubwo bari bageze aho bikomeye imbwa yabo yari hafi yaje itangira kuburira no kubabangamira bituma bahagarika iki gikorwa.

Uwafashe aya mashusho ashobora kuba yari ku munara wari hafi y’aho aba bombi bari basohokeye.

Ababonye aya mashusho bose banenze aba bantu kubera gukorera iki gikorwa gikorerwa ahihishe ku karubanda.

Muri Australia,gusambanira mu ruhame bihanishwa igifungo cy’imyaka 2 muri gereza gusa ntibiramenyekana niba aba bombi barezwe kuri polisi.


Ibitekerezo

  • Nyine tujye tumenya ko ibi byerekana ko turi mu minsi y’imperuka.Tekereza gusambanira muli park,abantu bose bareba!!! Nubwo abantu nyamwinshi batabyemera,imana yashyizeho "umunsi w’imperuka" nkuko Ibyakozwe 17 umurongo wa 31 havuga.Kuli uwo munsi,izakura mu isi abantu bose bakora ibyo itubuza,isigaze gusa abantu bayumvira.Byisomere muli Imigani 2,imirongo ya 21 na 22.Kuli uwo munsi uteye ubwoba cyane nkuko bible ivuga muli Yoweli 2,umurongo wa 11,Imana izakuraho ubutegetsi bw’abantu nkuko Daniel 2,umurongo wa 44 havuga.Izaha ubutegetsi bw’isi yose Yesu nkuko tubisoma mu Ibyahishuwe 11,umurongo wa 15.Hanyuma Yesu ahindure isi yose paradizo.Niba dushaka KUROKOKA kuli uwo Munsi,dushake imana cyane,twe kwibera mu byisi gusa.Ni Imana ubwayo ibidusaba muli Zefaniya 2,umurongo wa 3.Byaba byiza uhasomye

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa