skol
fortebet

Umugabo ufite ukuboko kubyimbye bitangaje yatunguye benshi kubera ukuntu yakubiswe nabi mu mirwano ya MMA [AMAFOTO]

Yanditswe: Monday 21, Oct 2019

Sponsored Ad

Umurusiya witwa Kirill Tereshin uzwi cyane nka Popeye ufite ukuboko kubyimbye bidasanzwe yababaje benshi kubera ukuntu yakubiswe mu mirwano ya MMA n’umusore utabyibushye mu minota 3 gusa.

Sponsored Ad

Popeye wakoze umubiri cyane,yiteye imiti y’uburozi yitwa Synthol bituma ukuboko kwe ubyimba cyane.

Icyababaje benshi nuko uku kuboko kwe kubyimbye cyane kutamufashije gukubita umugabo witwa Oleg Mongol mu mirwano ya MMA yabereye mu mujyi wa Abakan mu Burusiya aho yakubiswe mu minota 3 gusa.

Popeye wahoze ari umusirikare yabanje gukubita Mogul amakofe mu gace ka mbere ariko yamwigaranzuye aramuhondagura kugeza amutsinze.

Abaganga bavuze ko uyu mugabo Popeye ashobora kuzagira ibyago byinshi abitewe n’uku kuboko kwe kwabyimbye.

Umwe yagize ati “Ashobora kuzabura amaraso mu kuboko kwe kuko imitsi ye yangiritse ndetse ntazabasha guterura n’ikintu.Ashobora kuzamugara.umurebye mu maso ubona ko arwaye.Akeneye ubuvuzi.”

Popeye aherutse guhura n’uruva gusenya ubukwe bwe n’uwari umukunzi we, Olesya Malibu, bupfa ku munota wa nyuma bitewe nuko yamusabye ko baryamana batarashyingiranwa.

Kugeza ubu uyu mugabo w’ukuboko kunini agiye gushyingiranwa n’umuhanga ku mbuga nkoranyambaga witwa Victoria Yakynina.



Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa