skol
fortebet

Umugabo ufite umusatsi muremure cyane ababajwe n’uko abantu bamwita Yesu [AMAFOTO]

Yanditswe: Saturday 25, May 2019

Sponsored Ad

Umugabo witwa Cristiano Braga ukomoka mu gihugu cya Brazil yatangaje ko atishimira ko abantu bamwita Yesu bitewe n’umusatsi muremure yateretse bidasanzwe.

Sponsored Ad

Braga yavuze ko uyu musatsi we utuma abantu bamwita amazina atandukanye arimo n’izina rya Yesu.

Uyu mugabo w’imyaka 28 yavuze ko aho anyuze hose abantu bamurangarira ndetse batamwita izina rye Braga ahubwo benshi bamwita uko bashatse ndetse ngo hari abamwita Yesu.

Braga umaze imyaka 7 atogosha umusatsi we aho kuri ubu ugera hafi ku kibuno iyo yawurambuye,yavuze ko abantu batishimiye uyu mwanzuro we.

Yagize ati “Ubwo umusatsi wanjye wari utangiye gukura cyane,bamwe batangiye kuntuka cyane,banyita umugore,n’ibindi,mu gihe abandi bavugaga ko bazanyogosha ku ngufu kubera ko ngo ngaragara nabi.”

Braga yavuze ko abantu bahise batangira kumwita amazina atandukanye arimo ugly, Rapunzel, Ariel, Yesu n’ayandi.

Braga yavuze ko ababazwa n’uko bamwita Yesu ariko yemeza ko gutereka uyu musatsi byamwigishije ikintu gikomeye cyo kwigirira icyizere,kwiyubaha no kubaha abamunenga.



Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa