skol
fortebet

Umugabo ukunda kwibira akagera kure cyane mu mazi yarokotse by’igitangaza ubwo yageragezaga guca agahigo ku isi

Yanditswe: Tuesday 19, Nov 2019

Sponsored Ad

Umunya Autriche witwa Herbert Nitsch ufite ubuhanga bwinshi mu kwibira akagera kure cyane mu Nyanja yashatse guca agahigo aramanuka agera muri metero 253 munsi y’amazi gusa yari apfuye Imana ikinga ukuboko.

Sponsored Ad

Mu buzima bwa Herbert Nitsch yagiye agerageza kwibira [gucubira] akagera kure hashoboka nta kintu kindi kimufashije guhumeka. Gusa umunsi umwe yari ahasize ubuzima.

Yagize ati: "Abantu bakunda kumbaza ngo ese nabaho ntibira? nanjye nkabasubiza nti ’ese mwe mwabaho mutarya?"

Herbert Nitsch yakuriye mu gihugu cya Autriche kidakora ku nyanja, ariko yaje gukunda amazi kurusha ifi.

Ubu niwe ufite umuhigo ku isi wo kwibira akagera kure cyane hasi mu mazi adakoresheje ibifasha guhumeka nk’uko abandi babikora.

Uyu mugabo ashobora guhagarika guhumeka iminota icyenda (9), afite umuhigo wo kugera muri 253 m munsi y’amazi.

Mu kiganiro na BBC, Herbert yavuze ko ibyo akora ari ibintu bikomeye cyane kandi bishyira ubuzima mu kaga ndetse hari benshi bamaze kubisigamo ubuzima.
Ni ibintu bisaba igihe kinini cyane cyo kwitegura no kwitoza ndetse no gushirika ubwoba gukomeye.

Ibi bisaba kumenyereza ibihaha kwakira amazi menshi, umuntu mukuru ibihaha bye bishobora kujyamo ikigereranyo cya litiro enye (4L) z’amazi akamererwa nabi ariko ntapfe.

Herbert yaritoje ku buryo ibihaha bye bigera aho bishobora kwakira 14L z’amazi.
Mu 2007 Herbert yaribiye agera kuri 214m mu mazi aragaruka aca umuhigo w’isi, mu 2012 mu Bugereki yarongeye agera kuri 253m.

Uko yabigezeho

Ati: "Nafunze amaso, mfata nkaho nta kintu kibaho kindi ku isi".

Ingorane ikomeye ni uko iyo ugeze hasi cyane uba utagishobora gukoresha umwuka uri mu bihaha, utagishobora no gusohora urimo.

Muri metero 250 umubiri uba uremerewe bikomeye, ibihaha biriyegeranya, amaraso akazamuka akava mu maguru no mu maboko akajya mu gituza kugira ngo kidashwanyuka.

Herbert yarakomeje arengaho izindi metero eshatu, ariko kuzamuka akagaruka ku butaka byari ikibazo.

Ari kuzamuka yataye ubwenge kubera kubura umwuka bikabije.

Kumera nk’uwasinze

Ati: "Iyo wibiye cyane ugeraho wumva umeze nk’uwasinze. Ibi byatumye nanjye nsinzira ubwo nari ngeze kuri metero 80, kuri metero 26 nahise ntabarwa".

Mu gihe bakekaga ko yapfuye, abatabazi bihutiye kumufasha kugaruka mu buzima bamusubiza umwuka mu buryo bwitondewe kugira ngo adacikana.

Nubwo yari yaritoje kenshi n’abamufasha barabyitoje kenshi ariko kuri iyi nshuro byari bigoye kuko yageze kure kandi amara umwanya utari uteganyijwe ubuzima bwe bwagumye mu kaga.

Koma

Hebert bamutwaye mu ndege by’igitaraganya ku bitaro by’i Athens aho bagiye kugera yagiye muri Coma.

Ati: "Namaze iminsi irindwi muri Coma. Mu bihe bya mbere, ibintu bya vuba ndetse na bimwe bya kera sinashoboraga kubyibuka. Inshuti zanjye zimwe za hafi nari naribagiwe amazina yazo."

Abaganga bamubwiye ko bishoboka ko ashobora kutazongera kubasha kugenda ndetse ko ashobora kutazongera kwibira nanone. Ariko ntiyabyitayeho, ngo yari amenyereye abamubuza.

Abaganga bahise batangira kumufasha byihuse babwira umuryango we ko ubuzima bwe buri ’hagati y’urupfu n’umupfumu’.

Yarongeye

Herbert agarutse mu buzima yasubiye mu mazi, ahera ku koga bisanzwe ngo agarure agatege.

Imyaka ibiri nyuma yo guca umuhigo wari umuhitanye, yarongeye atangira kwibira nanone.

Nubwo ubu atazongera gusubira mu marushanwa yo kwibira, afite imihigo y’isi 33 yo kwibira n’umwihariko wo kwitwa ’deepest man on earth’.

Nubwo yakize ariko aracyafite utubazo two gusobanya no kugenda gusa aracyibira nk’umukino akunda.

Ati: "Mu mazi ibintu byose ni byiza. Mu mazi mba numva ndi nk’akana."




Inkuru ya BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa