Umugabo w’imyaka 56 yibasiriwe bikomeye azira gushyingiranwa n’umwana w’umukobwa w’imyaka 16
Yanditswe: Monday 04, Feb 2019
Abanya Nigeria benshi bahagurutse bibasira umugabo w’imyaka 56 washyingiranywe n’umwana w’imyaka 16 mu ntara ya Anambara muri iki gihugu gituwe cyane ku isi.
Uyu mwana w’umukobwa yagurishijwe kuri uyu mugabo umurusha imyaka 40 n’umuryango we wari ukennye wamutegetse ko bashyingiranywa kugira ngo abahe amafaranga.
Kubera ko uyu mwana w’umukobwa yari muto cyane,inkuru y’urugo rwabo yabaye kimomo muri Nigeria hose bituma benshi baza kwibasira uyu mugabo bamwambura uyu mugabo.
Ubwo abanya Nigeria batabaraga uyu mukobwa,basanze afite umwana w’amezi 6 yabyaranye n’uyu mugabo we wamugize igikoresho.
Abagore benshi bababajwe n’ubuzima bubi uyu mwana w’umukobwa yarimo biba ngombwa ko bamujyana kumwitaho we n’umwana we.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *