skol
fortebet

Umugabo wagaragaye agiye guhanuka ku munara murerure cyane wa Dixon’s Chimney yaciye ibintu ku isi [AMAFOTO]

Yanditswe: Monday 28, Oct 2019

Sponsored Ad

Umugabo wari wambaye ubusa hejuru yaciye ibintu ku isi yose ubwo yagaragara agiye guhanuka ku munara uzwi cyane ku isi wa Dixon’s Chimney ureshya na metero zirenga 88 z’uburebure.

Sponsored Ad

Uyu mugabo utavuzwe amazina yahagaritse ubuzima bw’abamubonye hejuru y’uyu munara wa Dixon’s Chimney uherereye ahitwa Carlisle mu Bwngereza.

Uyu mugabo wamaze amasaha 12 ari kunagana kuri uyu munara, yatabawe mu masaha yo kuri uyu mugoroba wo kuri uyu wa mbere bigorany,e nyuma y’aho abaturanyi b’uyu munara bavuze ko bamwumvise avuza induru saa yine z’ijoro ryashize.

Abapolisi babwiye itangazamakuru ko ukuguru k’uyu mugabo kwafashwe muri uyu munara mu rukerera rwo kuri uyu wa mbere saa 2:20 zo mu Bwongereza.

Amafoto n’amashusho yakwirakwijwe ku isi yose yagaragaje uyu mugabo wari wambaye ubusa hejuru,ukuguru kwe kumwe kwafashwe mu byuma byo kuri uyu munara mu gihe we yari acuritse ari kunagana.

Abapolisi,abashinzwe kuzimya umuriro na ambulance bose bahuruye mu gitondo baje gutabara uyu mugabo wari mu kirere yambaye ubusa hejuru ariko byabagoye cyane biriza umunsi bashaka amayeri bakoresha.

Habanje kwifashishwa indege ngo imutabare ariko uyu mugabo ngo ntiyashoboye kuvugana n’abari bayirimo kubera ko yasaga n’uwataye ubwenge.

Nyuma y’amasaha menshi hageragezwa uburyo bwinshi bwo gutabara uyu mugabo ntibufate,imodoka y’uruganda ifite ingazi zizamuka yahageze irazizamura kugeza kuri metero 91 z’ubujyejuru,baramufata bamukurayo ari muzima.

Urwego rwo kuri uyu munara abantu bazamukiragaho kugira ngo batabare uyu mugabo rwangiritse kugeza ubwo bategereje iyi modoka ifite ikintu kizamuka [cherry picker]ikamutabara.

Iyi kajugujugu n’abatabazi bahagaritse gahunda yo gushaka gutabara uyu mugabo batinya ko bashabora kwangiza ingazi yari yafashe ukuguru kwe, akikubita hasi agapfa.

Supt.Matt Kennerley ukuriye polisi ya Cumbria yavuze ko uyu mugabo yanyereye hejuru ya Chimney ku bw’amahirwe ingazi [ladder] yo kuri uyu munara imufata ukuguru kumwe ntiyahanuka ngo yikubite hasi.

Impamvu yatumye uyu mugabo yurira uyu munara muremure ku munsi w’ejo ntabwo iramenyekana cyane ko abaturanyi be bavuze ko yazamutse saa kumi zo ku munsi w’ejo.

Uyu mugabo utarabasha kuvuga yamaze gutabarwa ajyanwa kuvuzwa no kwitabwaho bihagije.

Dixon’s Chimney yubatswe ahitwa Shaddongate muri Carlisle n’umu Archtecht witwa Peter Dixon mu 1836 afatanyije na architect Richard Tattersall.

Kubera uruganda rukora imyenda rwitwa Shaddon Mill,aba bahanga bubatse uyu munara wa Dixon kugira ngo ujye ucamo umwotsi ujye kure mu kirere aho gusandara ukangiza ubuzima bw’abatuye umujyi wa Carlisle.Uyu munara ni uwa 8 ku isi mu minara miremire kurusha iyindi ku isi.








Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa