skol
fortebet

Umugabo wambaye Ikiyoka kinini mu mwanya w’agapfukamunwa yaciye ibintu ku isi [AMAFOTO]

Yanditswe: Tuesday 15, Sep 2020

featured-image

Sponsored Ad

Umugabo utavuzwe amazina yagaragaye mu mujyi wa Manchester mu Bwongereza ari muri Bisi yizengurukijeho ikiyoka kinini ku munwa n’amazuru aho kwambara agapfukamunwa mu ruhame nkuko leta y’iki gihugu ibitegeka.

Sponsored Ad

Abagenzi bari bateze bisi rusange imwe yo muri uyu mujyi kuri uyu wa mbere, batunguwe no kubona uyu mugabo yinjiye yizengurukijeho iki kiyoka aho yagombaga kwambara agapfukamunwa.

Uyu mugabo wavaga Swinton yerekeza I Manchester,yafashe iki kiyoka kinini akizengurutsa mu ijosi gipfuka umunwa n’amazuru yinjira mu modoka itwara abagenzi.

Abagenzi batangajwe n’uyu mugabo ndetse bamuhanga amaso cyane bitewe n’iki kiyoka ndetse no kuba yari yishe nkana amabwiriza yo kwambara agapfukamunwa mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus.

Uyu mugabo yaje kwikuraho iki kiyoka cyizinga ku cyuma cya bisi abagenzi bareba ndetse n’umushoferi w’iyi bisi yavuze ko byari bitangaje.

Umugore w’imyaka 46 yabwiye ikinyamakuru Manchester Evening ati “Iyo nzoka yayizengurukije mu isura ayisimbuza agapfukamunwa abona kwinjira muri bisi.

Mbere nabanje kugira ngo yambaye agapfukamunwa ariko nyuma yaje kuyizengurutsa ku cyuma cya bisi.Nta muntu n’umwe wagize ubwoba gusa umugabo wari inyuma yafashe amashusho.Byari bishimishije cyane.”

Bamwe mu baturage mu Bwongereza bakomeje kugirana amakimbirane na polisi kubera kutambara agapfukamunwa bakagasimbuza ibindi cyangwa bakipfuka mu maso hose.

Amaduka amwe n’amwe yanga kugurisha ibicuruzwa abantu banze kwambara udupfukamunwa gusa hari n’abandi bahitamo kwigomeka ku butegetsi.

Uwitwa Michael Schneider w’imyaka 57 akurikiranwe na polisi nyuma yo gushyira icyapa ku muryango w’iduka rye abuza abakiriya kwinjira bambaye agapfukamunwa ndetse avuga ko azajya afatira ibihano umuntu urenze kuri iri bwiriza.

Uyu mugabo avuga ko abaturage bakurikije buhumyi amabwiriza yo kwirinda Coronavirus yashyizweho na Minisitiri w’Intebe, Boris Johnson,nta gusesengura.



Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa