skol
fortebet

Umugabo wari ushaje kurusha abandi ku isi yapfuye, yahishuye ibanga ryo kuramba kwe

Yanditswe: Friday 29, May 2020

Sponsored Ad

Bob Weighton w’ahitwa Hampshire mu Bwongereza niwe wari umugabo mukuru kurusha abandi ku isi kuva mu kwezi kwa kabiri nyuma y’urupfu rwa Chitetsu Watanabe Umuyapani nawe wari ufite imyaka 112.

Sponsored Ad

Itangazo ry’umuryango wa Bwana Weighton rivuga ko kuwa kane mu gitondo "yapfuye mu mahoro asinziriye, azize cancer" aho yari atuye.

Uyu mugabo yavukiye ahitwa Hull tariki 29/03/1908.

Umuryango we uvuga ko yari "afite inshuti nyinshi, nyinshi cyane". Ko yakundaga gusoma no kuganira politiki, tewolojiya, ibinyabuzima n’ibidukikije kugeza mu bihe bye bya nyuma.

Umuryango we ugira uti: "Twishimira ko kugeza ku gihe cye cya nyuma Bob yari umuntu usetsa, ugwa neza, ufite ubumenyi kandi uganira, ufite abuzukuru n’abuzukuruza. Tuzamukumbura cyane".

Bwana Weighton yizihije isabukuru ye ya nyuma atari kumwe n’abantu kubera ingamba zo guhagarika ubuzima busanzwe (lockdown) zari ziriho kubera Covid-19.

Yanze kwakira ikarita yo kumwifuriza isabukuru nziza ivuye ku mwamikazi w’Ubwongereza, avuga ko adakeneye ibiva mu misoro ya rubanda, gusa mbere yari yarakiriye izigera ku 10 zivuye ku mwamikazi.

Mu buzima bwe, Bwana Weighton yabaye injeniyeri, yakoreye muri Taiwan, Japan na Canada.

Yigeze kubwira BBC ati: "Ntekereza ko guseka ari ibintu by’ingenzi cyane.

"Akaga kenshi kari ku isi gaterwa n’abantu bikomeza".

Yavuze ko ibanga ryo kuramba ari "ukwirinda gupfa".

Bwana Weighton asize abana babiri, abuzukuru 10 n’abuzukuruza 25.

Ibitekerezo

  • Tuge twibuka ko umuntu wamaze imyaka myinshi kurusha abandi yitwaga Metushela.Yapfuye afite imyaka 969.Adamu dukomokaho,yamaze imyaka 930.Impamvu twese turwara,tugasaza kandi tugapfa,nuko duturuka kuli DNA (ADN) ya Adamu yanduye amaze gukora icyaha.
    Ariko nk’abakristu,ntitugatinye urupfu.Tujye twemera tudashidikanya na busa yuko abantu bose bapfa bumviraga Imana,batiberaga mu gushaka ibyisi gusa,ahubwo bagashaka n’Imana bakiriho nkuko Yesu yadusabye,azabazura ku munsi wa nyuma akabaha ubuzima bw’iteka muli Paradizo.Ni Yesu ubwe wabivuze muli Yohana 6,umurongo wa 40.Muli Matayo 6 umurongo wa 33,Yesu yasize adusabye “gushaka mbere na mbere ubwami bw’Imana”.Aho kutabyemera cyangwa gushidikanya,dukore kugirango tubeho,tubifatanye no gushaka Imana kugirango izatuzure kuli uwo munsi utari kure.Ntabwo iyo dupfuye tuba twitabye Imana nkuko benshi bavuga.Siko bible ivuga.Ahubwo abumvira Imana izabazura kuli uwo munsi.Abakora ibyo Imana itubuza,kimwe n’abibera mu byisi gusa,Bible yerekana ko batazazuka. Iyo bapfuye biba birangiye batazongera kubaho.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa