skol
fortebet

Umugabo wayoboraga urubyiruko mu itorero yishwe azira gusambanya umugore w’abandi

Yanditswe: Friday 03, Jul 2020

featured-image

Sponsored Ad

Umuyobozi w’urubyiruko mu rusengero ruherereye ahitwa Lumakanda mu ntara ya Kakamega muri Kenya witwa Fred Khamasi w’imyaka 32, yishwe nyuma yo gufatirwa mu cyuho ari gusambanya umugore w’umwe mu bayoboke b’idini ayoboye.

Sponsored Ad

Umugore wa Khamasi witwa Ann Alusa, yavuze ko uyu mugabo we yavuye mu rugo rwe ruherereye ahitwa Kona Mbaya ahagana saa tatu z’ijoro kuwa Gatatu w’iki cyumweru atamubwiye aho agiye.

Yakomeje ati “Yagarutse saa tanu na 45 z’ijoro afite ibikomere bikabije umubiri wose ndetse imyenda ye yuzuye amaraso.Yari yatemwe ku mutwe,amaboko n’amaguru ambwira ko yatezwe n’abantu atazi.”

Uyu mugore yavuze ko yagerageje kumuha ubufasha bwibanze ariko ngo ntacyo byatanze kuko uyu mugore ata ubwenge.

Yagize ati “Nahise mpamagara abaturanyi bamfashije kumujyana ku bitaro bya Lumakanda ari naho yaguye ari kwitabwaho.”

Nyuma y’aho byamenyekanye ko uyu muyobozi w’itorero yatemaguwe n’umugabo wari umusanze mu buriri bwe aryamanye n’umugore we.

Umuyobozi w’icyaro cya Mwamba, Edwin Nashirobe,yavuze ko uwishe uyu mugabo yari asanzwe afite abagore benshi ariko iryo joro yamenye ko umugore we mukuru yasuwe n’uyu mukuru w’urubyiruko mu itorero ryabo niko kuza afite ishoka aramutemura bimuviramo urupfu.

Yagize ati “Uwishwe wari umuyobozi w’urubyiruko mu itorero ryo mu gace yafashwe ari gusambanya umugore w’undi mugabo waje kumurwanya afite ishoka aramutemagura bimuviramo urupfu.

Bwana Khamasi yafashwe yihishe mu nguni y’inzu ubwo nyiri urugo yatahaga saa yine z’ijoro.Umugore yahise ahunga akimenya ko umugabo we ariwe utashye.”

Umuyobozi wa Polisi muri Kakamega,Komando Hassan Barua yemeje urupfu rw’uyu mugabo gusa avuga ko uwamwishe yahise ahunga nyuma yo kwicisha uyu mwinjira w’umugore we ishoka ubwo yari amusanze ku buriri bwe.

Polisi yasabye abaturage kuyifasha guta muri yombi uyu mugabo wihaniye ubwo yari afashe undi mugabo mu buriri bwe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa