skol
fortebet

Umugabo wifuzaga kwamamara yuriye ikiraro kirekire cyo mu mujyi wa London benshi bagira ubwoba [AMAFOTO]

Yanditswe: Thursday 25, Jul 2019

Sponsored Ad

Umugabo utavuzwe utavuzwe amazina yaciye ibintu hirya no hino ubwo yuriraga ikiraro kirekire cyo mu Bwongereza n’amaguru bituma benshi bahurura ndetse abandi barahungabana kubera ubwoba bari bafite ko ashobora guhanuka agapfa.

Sponsored Ad

Ku munsi w’ejo Taliki ya 24 Nyakanga 2019 nibwo uyu mugabo yuriye iki kiraro ahagana saa cyenda,nyuma yo kubwira abantu ko ashaka kwamamara.

Uyu mugabo yazamutse agera hejuru cyane ariko ntiyakomeje ubwo yageraga ahanyereraga hashoboraga gutuma ubuzima bwe mu kaga.

Michelle Stone ukomoka muri Australia wari hafi y’uyu mugabo ubwo yuriraga iki kiraro yagize ati “Nari kuri icyo kiraro ubwo nabonaga uwo mugabo yurira ikiraro.Namubajije ibyo ari gukora ambwira ko ashaka kuba icyamamare.Byateje umubyigano w’imodoka I London.”

Iki kiraro kizwi cyane I London,kireshya na metero 65 z’uburebure mu gihe uyu mugabo yuriye akagera kuri metero 15 zingana na metero 30 hejuru y’umugezi wa Thames .




Ibitekerezo

  • Ibi ni ukutagira ubwenge kabisa.Nonese ahanutse agapfa yaba ikirangirire?Imana yaturemye itubuza gukinisha UBUZIMA. Ndetse ikatwereka inzira twanyuramo kugirango tuzabone ubuzima bw’iteka muli paradizo.Iyo nzira tuyibona iyo twemeye gukurikiza ibyanditse muli bible imana yaduhaye.Biba byiza iyo dushatse umuntu uyizi neza akayitwigisha.Nange niko nabigenje kandi ubu narayimenye,nyigisha abandi ku buntu,mbasanze iwabo.Nawe niba ubishaka,kugirango uzabone ubuzima bw’iteka,watubwira tukagushakira uwo mwigana bible ku buntu,agusanze iwawe,rimwe mu cyumweru gusa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa