skol
fortebet

Umugabo witwa Joseph ufite umugore n’abana 9 yafashe ku ngufu umwana w’umukobwa w’umuturanyi we w’imyaka 12

Yanditswe: Wednesday 12, Jun 2019

Sponsored Ad

skol

Umugabo witwa Francis Joseph yafashe ku ngufu umwana w’umukobwa w’umuturanyi we w’imyaka 12.

Sponsored Ad

Uyu mugabo usanzwe afite abagore bane n’abana icyenda ahitwa Lugbogi muri Leta ya Ondo muri Nigeria.

Bivugwa ko ubwo uyu mugabo yamaraga gukorera ibya mfura mbi uyu mwana yamubwiye kutazagira uwo abibwira. Yamuteye ubwoba ko abivuga azapfa bitunguranye.

Abo mu muryango w’uyu mwana bavuga ko uyu mwana atabibwiye abayeyi ariko nyuma agatangira kuva amaraso menshi mu ijoro agahita ajyanwa ku bitaro.

Ati “ Umwana yajyanwe kwa muganga nyuma yo kuva amaraso menshi mu myanya y’ibanga. Bigaragara ko yari yafashwe ku ngufu. Joseph yabashije gutoroka mbere y’uko polisi igera iwe ngo imute muri yombi.”

Uyu mugabo yaje gufatirwa mu Mujyi wa Ondo ashaka gufata bisi ijya mu murwa Mukuru Lagos nk’uko cn nigeria dukesha iyi nkuru ibitangaza.

Ibitekerezo

  • ariko abagabo ko baba bafite abagore babo baba bashaka iki ku bana koko!icyo kigabo bagihate inkonji.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa