skol
fortebet

Umugabo yaciye ibintu ku mbuga nkoranyambaga kubera ukuntu arara ku buriri bumwe n’abagore be babiri

Yanditswe: Monday 12, Oct 2020

featured-image

Sponsored Ad

Umugore witwa Janie Frank yahishuye uko we n’undi mugore mugenzi we bararana ku buriri bumwe n’umugabo we ndetse ngo ntihagire n’umwe ugirira ishyari mugenzi we cyane ko ngo bose babanye mu buzima bw’abakundana.

Sponsored Ad

Mu gihe benshi bazi ko nta bagore bahuje umugabo umwe babana mu nzu imwe,kuri Janie Frank na mugenzi we Maggie Odell,siko bimeze kuko aba bombi babana n’umugabo umwe witwa Cody Coppola, mu nzu ndetse bakanararana ku buriri bumwe.

Aba bantu uko ari 3 ntibatinya gushyira hanze umubano wabo yaba mu bijyanye no gutera akabariro no kubana neza.

Maggie na Cody bahuriye ku mbuga nkoranyambaga ziranga abakunzi muri Gashyantare 2016 ariko umugore wa kabiri witwa Janie Frank yabiyunzeho mu Ugushyingo uwo mwaka.

Muri Video yashyize kuri Tik Tok, Janie Frank,yavuze ko uko ari 3 bakundana cyane ndetse badateganya kuzatandukana.

Cody na Maggie bakoze ubukwe muri Mutarama 2018 ndetse na Janie yari ahari nk’uyoboye ubukwe.

Maggie na Janie baje guhishura ko ari inshuti z’abatinganyi birangira n’uwabaye umugabo wabo bombi Cody abiyunzeho babana mu nzu imwe ahitwa Chattanooga muriTennessee.

Janie yerekanye uburiri bwo we na bagenzi be 2 bararaho ndetse ngo baburyamaho uko ari 3 rimwe na rimwe.

Yagize ati “Ndyama hagati hanyuma Maggie na Cody bakarara ahandi.Ntabwo bisanzwe ko abantu 3 nkatwe barara ku buriri bumwe.

Uyu mugore yerekanye ubundi buriri bwo kuraraho abantu 2 ndetse ngo bukoreshwa iyo umwe muri aba bagore yifuje kurarana wenyine n’uyu mugabo ndetse ngo ntabwo bafite ingangabihe y’uko basimburana kuri uyu mugabo kuko ubishatse ariwe bararana.

Uyu Janie yagize ati “Ntabwo tujya tugira ishyari iyo umwe muri twe yararanye n’undi.Ntabwo tugira ingengabihe yo kurarana na Cody.Tugena uko turarana ndetse n’ushaka kurara wenyine aba abifitiye uburenganzira.

Benshi bashimye aba bagore 2 n’umugabo umwe uko babana neza kandi bakundana.Umwe yagize ati “Ubu buzima ni bwiza.Ndabikunze.

Undi yagize ati “Ndumva ngiriye ishyari ubu buryo budasanzwe bw’imibanire.”


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa