Kigali

Umugabo yafatiwe mu iduka amaze guhisha imyenda yibye mu mwenda w’imbere

Ubuzima   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 23 January 2020 Yasuwe: 5205

Umugabo ukomoka muri Nigeria wari wambaye neza yafatiwe mu iduka amaze guhisha mu mwenda w’imbere imyenda yari amaze kwiba umukobwa warikoragamo.



Uyu mugabo wakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga yafashwe amaze guhisha iyi myenda yari yibye mu ikabutura yari yambaye imbere ubwo yari amaze kuyiba mu iduka ryo mu mujyi wa Abuja.

Nkuko uwafashe aya mafoto akayakwirakwiza hirya no hino yabitangaje,uyu mugabo yafashwe na camera za CCTV zo muri iri duka ari gukenyerera kuri iyi myenda.

Uyu mugabo ngo yinjiye muri iri duka ahita abaza uyu mukobwa ibiciro by’iyi myenda arabibwirwa ariko ahita asaba uyu mukobwa wacuruzaga ko yamuhamagarira shebuja bakumvikana ku giciro cya nyuma.Uyu mukobwa akimara kugenda uyu mujura yahise atangira kwiba imyenda no kuyihisha mu mwenda we w’imbere atazi ko camera iri kumufata.

Uyu mukobwa agarutse uyu mugabo yashatse gusohoka ariko amashusho ya Camera aramutamaza.Yahise asohorwa nabi mu iduka,ageze hanze atangira gukubitwa,yambikwa ubusa mu rwego rwo kwamburwa iyi myenda yari yibye akayihisha mu mwenda w’imbere.

Author : Dusingizimana Remy

Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Umukobwa w’imyaka 25 ubaho ubuzima nk’ubw’uruhinja yaciye ibintu hirya no...

Umunyamerikakazi witwa Paigey Miller w’imyaka 25 yaciye ibintu hose kubera...
24 February 2020 Yasuwe: 15275 0

Umukinnyi yaciye ibintu kubera ibitangaza yakoze nyuma yo kuvunika...

Umukinnyi w’umugore ukina muri shampiyona ya Scotland yaciye ibintu hirya no...
23 February 2020 Yasuwe: 6233 0

Umutoza yahagaritswe amezi 6 azira kwishimira intsinzi agakuramo...

Umutoza witwa Mani Gamera watozaga ikipe ya Miembeni mu gihugu cya Zanzibar...
22 February 2020 Yasuwe: 5060 0

Umugabo yashyingiranwe n’abagore 6 mu birori bidasanzwe [AMAFOTO]

Umuherwe w’imyaka 50 ukomoka muri Afurika y’Epfo witwa Gobela...
22 February 2020 Yasuwe: 8950 1

Abakobwa 5 bishe musaza wabo bamuziza ihene yashakaga kubatwara

Abakobwa 5 bo mu gace ka Gatundu ya ruguru mu ntara ya Kiambu muri Kenya...
21 February 2020 Yasuwe: 7174 0

Umujura wibye abapolisi amafaranga ya ruswa bari bamaze kwaka abashoferi...

Mu gihugu cya Kenya haravugwa umugabo benshi bayangiye kwita intwari kubera...
20 February 2020 Yasuwe: 11140 0