skol
fortebet

Umugabo yagerageje gufata ku ngufu umugore ku manywa y’ihangu abantu banga gutabara ahubwo bafata amashusho

Yanditswe: Monday 31, Aug 2020

featured-image

Sponsored Ad

Ku munsi w’ejo, hirya no hino ku isi hiriwe inkuru y’umugabo wagerageje gufatira ku ngufu umugore aho bategera gari ya moshi mu mujyi wa New York,rubanda ruhita ruhurura aho gutabara uyu mugore wavuzaga induru ahubwo rwifatira amashusho.

Sponsored Ad

Isi y’ikoranabuhanga iragenda yangiza benshi mu bwonko bagatakaza ubumuntu nkuko byashimangiwe n’ababonye amashusho y’ubu bugizi bwa nabi.

Nkuko aya mashusho yagiye hanze abigaragaza,uyu mugabo yafashe uyu mugore amutura hasi,amujya hejuru atangira kugerageza kumukuramo imyenda,hanyuma abari bategereje gari ya moshi bose mu gace kitwa Upper East Side muri New York bahurura baje gufata amashusho aho gutabara uyu mugore.

Amakuru avuga ko uyu mugore n’uyu mugabo bateranye amagambo kugeza ubwo uyu yashatse kumufata ku ngufu.

Ikinyamakuru ABC News reports cyavuze ko ibi byabaye kuwa gatandatu saa 11 z’amanywa,ubwo umugore uri mu kigero cy’imyaka 25 yari ategereje gari ya moshi mu gace ka Upper East side.

Uyu mugabo ngo yamugushije hasi atangira kugerageza kumufata ku ngufu,abantu bari hafi aho bahurura baje gufata amashusho,hanyuma uyu mugabo abonye babaye benshi ahagarika gufata ku ngufu uyu mugore aracika.

Umunyamakuru Myles Miller yavuze ko uyu mugore yasabye aba bantu barimo gufata amashusho kumukura hejuru uyu mugabo ariko bakanga.

Polisi ya New York nayo yemeje ko iki cyaha cyabayeho,kibera ahitwa Lexington Avenue ku muhanda wa Gari ya moshi wa East 63.

Polisi yavuze ko uyu mugabo atahise afungwa kubera ko yaburiwe irengero nyuma yo gucika aba bantu bari bahuruye.

Itangazo rya Polisi rivuga ko uyu mugabo witwa Jose Reyes yatawe muri yombi nyuma yo kugerageza gufata ku ngufu umugore bari kumwe muri gari ya moshi.

Ukuriye ishami rya NYPD rishinzwe ubugenzacyaha Rodney Harrison yavuze ko uyu mugabo ngo yanywaga itaba ndetse akavuza induru idasanzwe ndetse akanisetsa.

Yatangiye kwikinisha yicaye hafi n’uyu mugore niko kumuhunga ajya ahandi ariko uyu mugabo aramukurikira.

Ubwo gari ya moshi yari ihagaze Upper East Side,uyu mugabo yatuye hasi uyu mugore aramwurira agerageza kubumbura amaguru ye aribwo bamwe mu bantu baje gufata amashusho.

Harrison yavuze ko hari abagiraneza batabaye uyu mugore bigatuma uyu mugizi wa nabi acika atageze ku mugambi we.

Polisi yavuze kandi ko uyu mugore yagize ibikomere byoroheje ariko yanga kujya kwa muganga kwivuza.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa