skol
fortebet

Umugabo yagurishije abana be b’impanga kugira ngo yishyure ideni riremereye yari afite

Yanditswe: Saturday 30, Mar 2019

Sponsored Ad

Umugore n’umugabo bakomoka mu Bushinwa bakoze agashya agurisha abana be babiri b’impanga yari amaze amezi 2 abyaye kugira ngo yishyure ideni riremereye yari abereyemo mugenzi we.

Sponsored Ad

Aba babyeyi 2 Lan na Feng bagurishije abana babo b’impanga mu miryango itandukanye bahabwa miliyoni 13 n’ibihumbi 500 by’amafaranga y’u Rwanda kugira ngo bishyure ideni bari barimo.

Aba babyeyi bagurishije mu ibanga aba bana babo muri Nzeri 2017, hanyuma Leta y’Ubushinwa imenya aya makuru muri Mutarama uyu mwaka bahita bafunga se w’abana.

Ubuyobozi bw’umujyi wa Chifeng bwavuze ko ubucuruzi bw’abantu butemewe mu Bushinwa ariyo mpamvu bafunze uyu mugabo wananiwe kwishyura ideni akagurisha abana.

Uyu mugabo witwa Lan wagurishije abana,yavuze ko yabitewe n’uko umugore we yarwaye uburwayi bukomeye bwatumye afata amadeni menshi kugira ngo abashe kumuvuza.

Abayobozi b’umujyi wa Chifeng bahise bategeka imiryango yaguze aba bana kubasubiza ababyeyi babo bakabarera nyuma yo gutsindwa urubanza.

nyina w’aba bana yavuze ko bakoze amakoza bayazi ariko ngo yari kwishimira ko abana be bajya kurererwa mu miryango ikize,aho kubana nabo mu bukene bukabije.

Abaguze aba bana b’impanga bavuze ko babitewe n’uko bari bakeneye abana bituma biyemeza kwica amategeko barabagura.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa