skol
fortebet

Umugabo yahagaritse ubukwe igitaraganya ubwo we n’umugeni we bari mu nzira bagiye gusezerana

Yanditswe: Wednesday 11, Sep 2019

Sponsored Ad

Umugabo witwa Joe ukomoka muri Nigeria yatumye isi yose icika ururondogoro kubera ukuntu yahagaritse ubukwe ku munota wa nyuma we n’umugeni we bari mu nzira igana ku rusengero bagiye gusezerana imbere y’Imana.

Sponsored Ad

Mu mashusho yagiye hanze agaca ibintu ku mbuga nkoranyambaga,umugabo yabonye ubutumwa butunguranye muri telefoni ye,arangije ahita asakuza ngo “ubukwe burasubitswe.”

Joe wagize agahinda nyuma yo kubona ubu butumwa kuri telefoni ye,yahise abwira abatumirwa be bari kumwe mu nzira berekeza ku rusengero gusezerana,mu mujyi wa Abuja.

Uyu mugabo yahise ahagarika imodoka yarimo we n’umukunzi we bari bagiye kurushinga ahita amusaba ko yasohoka akajya hanze yarangiza akamwereka ubu butumwa yari amaze kwakira.

Uyu mukobwa akimara kubona ibyo uwari ugiye kuba umugabo we yamweretse,yahise agerageza guturisha Joe ndetse ahita apfukama hasi amusaba ko yakwisubiraho ntahagarike ubukwe.

Uyu mugabo wari warubiye yakomeje kuvuga cyane ati “Ubukwe burasubitswe”,abavandimwe b’uyu mukobwa bagerageza kumwinginga bamusaba kwisubiraho ariko biranga biba iby’ubusa.

Uwashyizwe hanze aya mashusho yavuze ko ubu bukwe bwagombaga kuba kuwa 24 Kanama 2019 bupfa ku munota wa nyuma

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa