skol
fortebet

Umugabo yakatiwe gufungwa imyaka 80 nyuma yo gusambanya abakobwa 2 bavukana

Yanditswe: Wednesday 01, Mar 2017

Sponsored Ad

Umugabo w’imyaka 67 y’amavuko yakatiwe n’urukiko gufungwa imyaka 80 nyuma yo gushinjwa icyaho cyo gusambanya abana b’abakobwa babiri bavukana batarageza imyaka y’ubukure.
Mu gace ka Kithimu mu mujyi wa Embu mu Burengerazuba bwa Tanzaniya niho ibi byose byabereye. John Njiru Njue yasambanyije abakobwa babiri umwe afite imyaka itanu y’amavuko undi afite imyaka irindwi y’amavuko.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri tariki ya 28 Gashyantare 2017, nibwo uyu mugabo yagejejwe mu rukiko asomerwa ibyaha (...)

Sponsored Ad

Umugabo w’imyaka 67 y’amavuko yakatiwe n’urukiko gufungwa imyaka 80 nyuma yo gushinjwa icyaho cyo gusambanya abana b’abakobwa babiri bavukana batarageza imyaka y’ubukure.

Mu gace ka Kithimu mu mujyi wa Embu mu Burengerazuba bwa Tanzaniya niho ibi byose byabereye. John Njiru Njue yasambanyije abakobwa babiri umwe afite imyaka itanu y’amavuko undi afite imyaka irindwi y’amavuko.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri tariki ya 28 Gashyantare 2017, nibwo uyu mugabo yagejejwe mu rukiko asomerwa ibyaha akurikiranyweho akatirwa gufungwa imyaka 80 muri gereza, ubushinjacyaha bwari buhagarariwe na Vincent Nyakundi.

Urukiko rwumvise abatangabuhamya batandukanye; umwe yavuze ko tariki 23 Kamena 2015, aribwo uyu mugabo ushinjwa gusambanya abakobwa bakiri bato yakoze icyo cyaha mu rugo rwe abanza gusambanya uwo mwana w’umukobwa w’imyaka 7 y’amavuko.

Ngo kuri uwo munsi kandi uyu mugabo yasambanyije murumuna w’uyu mukobwa w’imyaka 5 y’amavuko. Mu batangabuhamya bagera kuri barindwi bose bakomeje guhamya icyaha uyu mugabo.

Urukiko rwabwiwe ko ubwo ibi byose byabaga Nyina w’aba bakobwa atari ahari kuko yabasigiye Nyirasenge w’abo akajya gushaka amaramuko. Ngo Nyirasenge yaje kubemerera kujya gukinana n’abandi bana ku muhanda ari nabwo uyu mugabo yababonaga.

Ubwo abana bakinaga bari begereye ishyamba ari naryo uyu mugabo yari aragiyemo amatungo ye. Ngo uyu mugabo yakomeje kubabeshya abajyana iwe kuva saa munani z’amajywa arabasambanya kugeza saa kumi n’imwe z’umugoroba.

Umwe mu batangabuhamya yavuze ko Nyina w’abo yabimenye ari uko abakobwa be bagiye koga [Gukaraba] bagatangira gutaka, aza kubabaza icyo babaye bamubwira ko basambanyijwe.

Nyina w’abo yahise abibwira abashinzwe umutekano basanga wa mugabo iwe ahita atabwa muri yombi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa