skol
fortebet

Umugabo yakatiwe igifungo cy’imyaka 4 azira gupfumura agakingirizo yakoreshaga atera akabariro

Yanditswe: Tuesday 06, Oct 2020

featured-image

Sponsored Ad

Umugabo witwa Andrew Lewis w’imyaka 47,ukomoka mu Bwongereza yakatiwe igifungo cy’imyaka 4 nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo gupfumura agakingirizo yakoreshaga atera akabariro n’umugore batabyumvikanyeho.

Sponsored Ad

Urukiko rwemeje ko uyu mugore yahohotewe n’uyu mugabo kuko yapfumuye agakingirizo batabyumvikanyeho agakorera aho imibonano mpuzabitsina.

Uyu mugore wari uziko uyu mugabo yakoresheje agakingirizo,yasanze mu kimoteri igice cy’aka gakingirizo kaciwe n’uyu mugabo niko kumujyana mu nkiko.

Uyu mugabo utwara gari ya moshi,yavuze ko yaciye aka gakingirizo kugira ngo aryoherwe n’imibonano mpuzabitsina.

Ubwo yari mu rukiko rwa Worcester,Lewis yavuze ko iki aricyo gikorwa cy’ubugoryi yakoze kurusha ibindi byose kuva yavuka.

Uyu mugabo yafunzwe imyaka 4 guhera muri Werurwe 2018 nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo gufata ku ngufu uyu mugore.

Umushinjacyaha Glyn Samuel yavuze ko uyu mugore yagiye mu kimoteri abona aka gakingirizo kaciwe niko kubwira polisi ko iki ari kimwe mu bikorwa bya kinyamaswa yakorewe n’uyu mugabo.

Yagize ati “Lewis yabwiye polisi ko guca aka gakingirizo bimufasha kuryoherwa cyane no gutera akabariro.Yavuze ko aricyo gikorwa cy’ubugoryi yakoze.
Guca igice cyo hasi cy’aka gakingirizo n’ibintu yari yateguye mbere yo gukora imibonano mpuzabitsina.”

Lynette McClement wunganira Lewis yavuze ko uyu mugabo atashakaga gutera indi uyu mugore ahubwo yashakaga kuryoherwa n’imibonano mpuzabitsina.

Ati “Yego uyu mugore afite uburenganzira bwo guhitamo uburyo bwo kuboneza urubyaro.Yari abizi ko agakingirizo gashobora gucika ariko nyuma yaje guhindura ibitekerezo.

Umucamanza Cole yakatiye uyu mugabo igifungo cy’imyaka 4 avuga ko uyu mugore yahohotewe kuko atashakaga umwana.

Yavuze ko Lewis yamubeshye ko yambaye agakingirizo kandi yagaciye umutwe ariyo mpamvu iki cyaha cyafashwe nko kumufata ku ngufu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa