skol
fortebet

Umugabo yamennye amavuta ashyushye mu maso y’umukunzi we amuziza kuryama yambaye imyenda

Yanditswe: Friday 28, Aug 2020

featured-image

Sponsored Ad

Umugore witwa Diana Manda wo mu gace kitwa Chambishi mu gihugu cya Zambia arembeye mu bitaro nyuma y’aho umugabo bakundanaga, Oswald Sikanyika amumenye amavuta ashushye cyane mu maso amuziza ko yaryamye yambaye imyenda.

Sponsored Ad

Uyu mugore w’imyaka 36 arembeye mu bitaro nyuma y’aho umukunzi we amutunguye yasinziriye akamumenaho amavuta ashyushye yari amaze kubiza amuziza ko yaryamye yambaye imyenda.

Madamu Manda yavuze ko umugabo we yamukurikiye aho yacururizaga amacupa,kuwa 18 Kanama uyu mwaka mu masaha ya saa mbili z’ijoro,aramurindira kugeza saa yine z’ijoro barataha.

Uyu mugore yavuze ko bageze mu rugo yaruye ibiryo abana be bari batetse agaburira buri wese mu bagize umuryango we.

Manda yavuze ko yarangije kurya mbere y’uyu mukunzi we, ahita ajya kwirambika ku buriri yambaye imyenda cyane ko ngo yari ananiwe.

Yakomeje ati “Arangije kurya,yaje kundeba ansaba ko njya gutunganya ameza,mubwira ko ndabikora neza maze kuruhuka ariko arambwira ngo sinigore njyayo agiye kubyikorera.

Manda yavuze ko uyu mugabo yamusanze mu buriri amubaza impamvu yaryamye yambaye imyenda undi amusubiza ko yari ananiwe,ko naruhuka arayikuramo.Iki gisubizo ngo cyarakaje cyane uyu mukunzi we.

Uyu mugore yavuze ko yaryamye agahita asinzira ariko nyuma yakanguwe n’amavuta ashyushye cyane yamenweho n’uyu mugabo we mu maso, isura ye igashya cyane.

Uyu mugore yahise ajyanwa kwa muganga igitaraganya mu gihe uyu mugabo we yatawe muri yombi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa