skol
fortebet

Umugabo yamennye super glue mu gitsina cy’umugore we amushinja kumuca inyuma

Yanditswe: Wednesday 12, Feb 2020

Sponsored Ad

Umugabo witwa Denis Mumo ukomoka ahitwa Kitui muri Kenya arashinjwa kumena umuti wifashishwa mu gufatanya inkweto n’ibindi bikoresho uzwi nka super glue mu gitsina cy’umugore we amushinja kumuca inyuma.

Sponsored Ad

Kuwa Gatanu taliki ya 31 Mutarama uyu mwaka nibwo bivugwa ko uyu mugabo yamenye iyi super glue mu gitsina cy’umugore we nyuma yo kumenya ko yamuciye inyuma agasambana n’abandi bagabo bane.

Police yataye muri yombi uyu mugabo nyuma y’iri hohoterwa yakoreye uyu mugore we mbere y’urugendo rw’ubucuruzi yari hafi kujyamo mu Rwanda.

Denis Mumo ngo mu rwandiko yandikiye imbere ya polisi ya Kitui ruvuga ko yafashe umwanzuro ugayitse wo kumena super glue mu gitsina cy’umugore we nyuma yo kureba muri telefoni ye agasangamoubutumwa bw’abagabo bane bamusabaga guhura bagakora imibonano mpuzabitsina.

Uyu mugabo ngo yeretse polisi amafoto umugore we yoherereje umwe muri aba bagabo yambaye ubusa arangije yandikaho ngo “Icyumweru gitaha kizaba ari umuriro.”

Polisi irashinja Mumo ibyaha birimo guhohotera umugore we,kwangiza imyanya ye y’ibanga byanashoboraga kumuviramo kutabyara.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa