skol
fortebet

Umugabo yarokotse by’igitangaza nyuma yo gusukwaho FUSO yuzuye garaviye by’impanuka

Yanditswe: Wednesday 16, Sep 2020

featured-image

Sponsored Ad

Umugabo wo mu gihugu cya Kenya yamaze iminota 3 ashyinguye muri garaviye yuzuye FUSO yasutsweho n’umushoferi wari uyitwaye mu buryo bw’impanuka mu kibanza cyarimo kubakwamo.

Sponsored Ad

Uyu mugabo yatwikiriwe na garaviye yuzuye FUSO kuva ku mutwe kugera ku birenge nyuma y’aho umushoferi wari utwaye iyi modoka atamenye ko inyuma yayo hari umuntu yarangiza akayimena akamushyingura.

Ku munsi w’ejo nibwo uyu mugabo warimo kubaka mu mujyi wa Nairobi muri Kenya yasutsweho iyi garaviye by’impanuka nkuko ikinyamakuru Mirror kibitangaza.

Abari kuri iyi nyubako bavuze ko uyu mugabo yamaze iminota 3 ashyinguwe ari muzima gusa ngo abari aho bagerageje kumukuraho iyi garaviye byihuse kugira ngo adapfa.

Umugabo umwe mu bakoranaga n’uyu mugabo yagerageje kumukurura amaguru mu gihe abandi bakoreshaja ibitiyo vuba vuba kugira ngo adahera umwuka.

Amashusho yagiye hanze yagaragaje uyu mugabo akurwa muri iyi garaviye n’aba bagenzi be gusa yari yataye ubwenge biba ngombwa ko ahabwa ubutabazi bw’ibanze.

Uwafashe aya mashusho witwa Dicken Muchena w’imyaka 27 yagize ati “Iyi modoka yatwaraga garaviye iyizana ku kibanza aho bubakaga.Umushoferi yasutse garaviye atazi ko inyuma hari umuntu niko kumushyingura.

Uyu mugabo yamaze iminota irenga 3 ashyinguye ari muzima ari nako abantu bari aho hafi barwanaga no kumutaburura.Nanjye nari mfite ubwoba nubwo nafashe umwanzuro wo gufata amashusho.

Yaje gukurwamo duhita tumuha ubufasha bwibanze.Nyuma yaje kuzanzamuka kubera Ubuntu bw’Imana.”


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa